Siporo

Nyuma y’impaka, RS Berkane yavuye muri Algeria isubira muri Maroc idakinnye

Nyuma y’impaka, RS Berkane yavuye muri Algeria isubira muri Maroc idakinnye

Ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc yasubiye iwabo idakinnye na USM Alger umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup kubera impamvu politiki ziri hagati y’ibihugu byombi.

Kuva muri 2021 ntabwo Algeria na Maroc zimeranye neza bitewe n’uko Algeria yashinje Maroc kugira uruhare mu bitero by’iterabwo byagabwe kuri iki gihugu.

Ibi bihugu kandi bifitanye inzigo y’uko Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora Ubukoroni bwa Maroc, ni mu gihe Maroc yo igafata nk’ubutaka bwa yo.

Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga kubera muri Algeria aho RS Berkane yagombaga gukina na USM Alger ejo hashize.

Gusa iyi kipe yaje kugorwa ikigera ku kibuga cy’indege aho yari yagiye yambaye imyenda iriho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara y’Iburasirazuba, bahise bahagarikwa bahabamaza amasaha 10 babasaba guhindura iyi myambaro baranga.

Iyi myenda baje kwemera kuyitanga ariko CAF isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Algeria gufasha iyi kipe kubona indi myambaro izakinana.

Ku munsi w’umukino, RS Berkane yanze gukina uyu mukino kubera ko imyenda yahawe nta karita ya Maroc n’agace ka Sahara, yahise isubira ku kibuga cy’indege irataha idakinnye, ni mu gihe CAF yari yabemereye kuyikinana.

CAF yahise isohora itangazo ivuga ko uyu mukino utabaye ko igihe uzabera kizamenyeshwa mu minsi ya vuba.

Ibi bibazo biri hagati y’ibibazo byombi byatumye Maroc ititabira irushanwa rya CHAN ryabereye muri Algeria.

Baje bambaye imyenda yariho ikarita ya Maroc ndetse n'agace ka Sahara
Ku kibuga cy'Indege bahamaze amasaha hafi 10
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top