Siporo

Nyuma yo gufasha Etoile del’Est, yakiriwe nk’intwari ku kigo yigaho

Nyuma yo gufasha Etoile del’Est, yakiriwe nk’intwari ku kigo yigaho

Nyuma y’uko Muhoza Daniel atsinze igitego cyahesheje ikipe ye ya Etoile de l’Est amanota atatu kandi yari ikeneye ku mukino wa Marines FC, yakiriwe nk’intwari na bagenzi be b’abanyeshuri bigana mu Kigo cya GS Gasetsa TSS.

Muhoza Daniel yasesekaye mu Kigo yigaho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024 ari kumwe n’Umunyamabanga wa wa Etoile del’est, Umulisa Eric, asanga abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bamwiteguye, bamwakira bidasanzwe.

Ni nyuma y’uko ejo hashize ari we wahesheje intsinzi Etoile del’Est yatsinze Marines FC 1-0 bituma yiyongerera icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe yatsinda imikino 2 isigaje ya Police FC na Bugesera FC.

Ni igitego yatsinze ku munota wa 43, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umukino urangira ari 1-0.

Ni uku yinjiye mu kigo ari kumwe n'umunyamabanga wa Etoile del'Est
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top