Siporo

Perezida wa FIFA yishimiye Jimmy Mulisa wahawe inshingano nshya

Perezida wa FIFA yishimiye Jimmy Mulisa wahawe inshingano nshya

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yishimiye Jimmy Mulisa wamaze kugirwa ’Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (Amputee Football).

Mu minsi ishize ni bwo uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda usanzwe ari n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga.

Ni ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino no kuwumenyekanisha ku Isi.

Nyuma y’uko Jimmy Mulisa agizwe ’Brand Ambassador’ w’uyu mukino, perezida wa FIFA, Gianni Infantino yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa.

Ati "ni byiza kubona umunyabigwi Jimmy Mulisa yagizwe Ambasaderi wa ruhago y’abafite ubumuga mu Rwanda. Urukundo bafitiye uyu mukino ntabwo rugereranywa, bari kumwe na Jimmy Mulisa uyu mukino uzagera kure."

Bimwe mu byo Jimmy Mulisa yitezweho harimo kuzamura abana bakiri bato bakina ruhago y’abafite ubumuga, kwitabira imikino itandukanye ndetse akanayimenyekanisha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Nk’umukinnyi Jimmy yakiniye APR FC, HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi. Yanakiniye kandi Ikipe y’igihugu Amavubi.

Jimmy Mulisa yagizwe Brand Ambassador wa Amputee Football
Gianni Infantino yishimiye Jimmy Mulisa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top