Siporo

Rayon Sports yasezereye AS Kigali igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)

Rayon Sports yasezereye AS Kigali igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)

Rayon Sports y’abagore yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 ni bwo habaye umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro aho AS Kigali yari yasuye Rayon Sports mu Nzove.

Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu cyumweru gishize, AS Kigali yari yatsinze Rayon Sports 1-0.

Uyu munsi Rayon Sports ikaba yinjiye mu mukino ubona ko ishaka gusezerera AS Kigali ku kabi n’akeza.

Hakiri kare mu gice cya mbere ku munota wa 15 Marry Chavinda yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

AS Kigali yashatse uko yishyura iki gitego biranga kugeza ubwo amakipe yajyaga kuruhuka ari 1-0.

Kimwe n’igice cya kabiri, Rayon Sports yagitangiranye imbaraga nyinshi ishaka igitego cy’umutekano. Byahise bibahira ku munota wa 2 w’igice cya kabiri ubwo hari ku munota wa 47, Marry Chavinda yahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Abakinnyi ba AS Kigali bakoze iyo bwabaga bashaka uko babona igitego kimwe kuko byari guhita bibashyira mu mwanya mwiza ariko biranga. Umukino warangiye ari 2-0 maze Rayon Sports ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Undi mukino wa 1/2, Fatima WFC yatsinze Indangahangarwa 1-0, gusa Indahangarwa aba ari zo zikomeza kuko mu mukino ubanza zawutsinze 2-0, zakomeje ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Bivuze ko umukino wa nyuma Rayon Sports izahura na Indagahangarwa WFC.

Rayon Sports yasezereye AS Kigali mu gikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ngirinshuti Daniel
    Ku wa 24-04-2024

    Mukomerezaho bakobwa bacu tubarinyuma nigikombe turakimanika

To Top