Siporo

Rayon Sports yatangiye kuganiriza bamwe mu bakinnyi izongerera amasezerano

Rayon Sports yatangiye kuganiriza bamwe mu bakinnyi izongerera amasezerano

Mu gihe habura imikino 3 ya shampiyona ngo umwaka w’imikino wa 2023-24 urangire, Rayon Sports yatangiye kureba uburyo yaganira na bamwe mu bakinnyi ba yo yifuza kuzongerera amasezerano.

Uri ku isonga ni umunyezamu w’umunya-Senegal, Khadime Ndiaye wayigezemo muri Mutarama 2024 aho yasinye amasezerano y’amezi 6.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yifuza kugumana uyu munyezamu ndetse yanamugejejeho iki cyifuzo, inatera intambwe ya mbere yo kumuganiriza ngo bazagumane ariko bivugwa ko uyu munyezamu yababwiye ko bareka akabanza agasoza shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ubundi bakaganira neza nta birantega ihari.

Gusa andi makuru aturuka kuri uyu munyezamu ni uko haba hari andi makipe mu Rwanda yaba yaramwegereye akaba yaba ari yo ashyize imbere cyane.

Nubwo amakuru avuga ko umwaka utaha atazakina mu Rwanda, kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na we ni undi mukinnyi Rayon Sports yifuza kugumana.

Ku ruhande rwa Muhire Kevin we birasobanutse, yemereye iyi kipe ko mu gihe cyose atajya gukina hanze y’u Rwanda, nta yindi kipe azakinira mu Rwanda atari Gikundiro.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi uko iyi kipe mu bandi bakinnyi yifuza kongerera amasezerano barimo myugariro Aimable Nsabimana, Kalisa Rachid, Mucyo Junior Didier (gusa we yifuza kuba yasohoka akajya aho abona umwanya wa gukina) hari kandi na Tuyisenge Arsene.

Umunyezamu Khadime Ndiaye ntaremera kongera amasezerano muri Rayon Sports
Muhire Kevin Rayon Sports ntabwo yifuza kumutakaza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntukabumwe aphrodis
    Ku wa 21-04-2024

    Nta emable

  • -xxxx-
    Ku wa 21-04-2024

    Umuzamu numuhanga ntabwo dushidikanya

  • -xxxx-
    Ku wa 21-04-2024

    Umuzamu numuhanga ntabwo dushidikanya

To Top