Siporo

Real Madrid yasezereye Bayern Munich igera ku mukino wa nyuma wa Champions League (AMAFOTO)

Real Madrid yasezereye Bayern Munich igera ku mukino wa nyuma wa Champions League (AMAFOTO)

Real Madrid yasezereye Bayern Munich igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 4-3, ni nyuma yo kuyitsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, hagombaga kumenyekana ikipe igomba gusanga Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Yagombaga kuva hagati ya Real Madrid yo muri Espagne yari yakiriye Bayern Munich yo mu Budage, hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 aho umukino ubanza banganyije 2-2.

Real Madrid nk’ikipe yari imbere y’abafana ba yo, yakoze ibishoboka byose mu gice cya mbere ngo ibone igitego aho ku munota wa 13 Rodrygo aba yafunguye amazamu ariko umunyezamu Manuel Neuer amubera ibamba awukuramo.

Yagerageje gushaka igitego ariko biranga. Bayern Munich na ya ntiyari yicaye aho nko ku munota wa 29 Harry Kane yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Lunin awukuramo. Joshua Kimichi na we ku munota wa 45 yagerageje ariko na wo bawukuramo. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku munota wa 54, Harry Kane yongeye kugerageza Lunin ariko umupira awukuramo. Vinicius na we ku munota wa 60, yagerageje ishoti ariko Manuel Neuer awukuramo byoroshye.

Imibare ya Real Madrid yajemo ibihekane ku munota wa 68 ubwo Alphonso Davies yatsindiraga Bayern igitego cya mbere.

Ku munota wa 72, Luka Modric yateye koruneri maze Nacho atera mu izamu, Matthijs de Light aritsinda ariko igitego baracyanga kuko Nacho yari yabanje gukora ikosa.

Real Madrid yagerageje kwishyura iki gitego kugeza ku munota wa 88 ubwo Joselu wari winjiye mu kibuga asimbura Ferderico Valverde yayitsindiraga igitego cya mbere.

Uyu rutahizamu waje nk’umucunguzi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa mbere w’inyongera ku mupira yari ahawe na Antonio Rudger. Umukino warangiye ari 2-1. Real Madrid igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Bivuze ko tariki ya 1 Kamena 2024, Borussia Dortmund yo mu Budage zizahurira ku mukino wa nyuma na Real Madrid yo muri Espagne. Umukino uzabera Wembley Stadium mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Wari umukino utoroshye
Manuel Neuer yagerageje ariko akagozi kaza gucika ku munota wa nyuma
Joselu wabaye umucunguzi wa Real Madrid
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top