Siporo

Thierry Froger utewe impungenge na APR FC, yanze kuvuga ku masezerano ye

Thierry Froger utewe impungenge na APR FC, yanze kuvuga ku masezerano ye

Umufaransa utoza APR FC, Thierry Froger yavuze ko iyi kipe uko ihagaze ubu ititeguye kuba yahangana ku ruhando Nyafurika bisaba kuzongeramo amaraso mashya.

Ni mu gihe habura imikino 4 ngo shampiyona ya 2023-24 irangire aho isabwa inota rimwe gusa ikegukana iki gikombe.

Nyuma y’umukino yaraye anganyijemo na AS Kigali 2-2, yabajijwe niba ikipe afite abona yiteguye kuba yahangana mu mikino Nyafurika nk’uko niyegukana igikombe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, avuga ko abona ititeguye.

Ati "Ubuyobozi bumbajije niba twiteguye, niba APR FC ya 2023-24 yiteguye guhangana mu marushanwa Nyafurika, nkurikije umukino w’uyu mugoroba ndabishidikanyaho, mu by’ukuri ntabwo biteguye."

Abajijwe niba yaramaze kongera amasezerano, uyu mutoza yaryumyeho avuga ko we icyo areba ari ugutsinda imikino isigaye ya shampiyona.

Ati "Njyewe ndi umutoza w’ikipe nziza, ngomba gutsinda imikino yose, hasigaye imikino 4 ni amanota 12, ndategura umukino ku mukino ni cyo cy’ingenzi, ibyo nta nubwo ari ikiganiro, buri wese, abakinnyi bose bafite amasezerano bagomba kwibanda kwitegura imikino ikurikiyeho."

Thierry Froger yagizwe umutoza wa APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24, yasinye umwaka umwe ndetse amakuru akaba avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ititeguye kumwongerera amasezerano mashya.

Thierry Froger yavuze ko APR FC ititeguye guhangana ku ruhando mpuzamahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top