Siporo

Tuyisenge Arsene yakuye Rayon Sports i Ngoma, AS Kigali ibona amanota 3

Tuyisenge Arsene yakuye Rayon Sports i Ngoma, AS Kigali ibona amanota 3

Ibitego bibiri bya Tuyisenge Arsene byafashije Rayon Sports gukura amanota 3 i Ngoma batsinda Muhazi United mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Nyuma y’uko ku wa Kane, Kiyovu Sports inganyije na Mukura VS 1-1, ejo hashize ku wa Gatanu Bugesera igatsinda Police FC 2-1, n’uyu munsi imikino yari yakomeje.

Nubwo igikombe cyamaze kubona nyiracyo aho APR FC yacyegukanye, shampiyona yo igomba gukomeza.

Rayon Sports yari yasuye Muhazi United mu mukino wabereye kuri Stade Ngoma, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yashakaga gushimangira umwanya wa 2.

Rayon Sports yagerageje uburyo butandukanye ariko ntibyayihira mu gice cya mbere aho amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Bagarutse mu gice cya kabiri ubona abasore ba Rayon Sports baheruka gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, bashaka igitego.

Byasabye gutegereza umunota wa 67 ubwo Tuyisenge Arsene yafunguraga amazamu.

Muhazi United yarwanye no kwishyura iki gitego ariko biranga kugeza ku munota wa mbere w’inyongera ubwo Tuyisenge Arsene yafataga umupira mu kibuga hagati akareba uko umunyezamu ahagaze agahita atera ishoti rirerire akamuroba kigahita kijyamo. Umukino warangiye ari 2-0.

Indi mikino yabaye Musanze FC yatsinze Amagaju 2-1, AS Kigali itsinda Etincelles 1-0.

Imikino izakomeza ejo Gorilla FC isura Sunrise FC, Etoile del’Est yakira Marines FC na Gasogi United yakira APR FC.

Tuyisenge Arsene yahesheje Rayon Sports amanota 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top