Siporo

Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yamaze kuyitera umugongo yerekeza muri APR FC

Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yamaze kuyitera umugongo yerekeza muri APR FC

Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Sarpong yamaze guhindura ikipe yerekeza muri mukeba, APR FC.

Abinyujije kuri WhatsApp Status, Sarpong yaraye ashyizeho ubutumwa bugira buti "abo twabanye muri Rayon mwarakoze, ubwo duhure mu bundi buzima."

Ibi byahise bikurikirwa n’amakuru yabyutse avugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 ko we na Nkundamatch w’i Kirinda berekeje muri APR FC, ari yo bagiye gufana.

Bitunguranye, nyuma y’amasaha make, hahise hasohoka ifoto ya Sarpong yambaye umwambaro wa APR FC, bigaragara ko ari ifoto yafatiwe ku biro bya APR FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yasuye ibiro by’ikipe, aratemberezwa yerekwa ibikombe ikipe imaze kwegukana.

Uyu wari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, benshi bemezaga ko adashobora kuyivamo, hagiye gukurikiraho umuhango wo kurahira nk’umukunzi wa APR FC.

Ku bijyanye na Nkudamatch, ISIMBI yagerageje kumuvugisha ariko avuga ko we bidashoboka, adoshobora kuva muri Rayon Sports.

Sarpong yamaze kwerekeza muri APR FC nk'umufana wa yo
Sarpong asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top