Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yamaze kuyitera umugongo yerekeza muri APR FC
Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Sarpong yamaze guhindura ikipe yerekeza muri mukeba, APR FC.
Abinyujije kuri WhatsApp Status, Sarpong yaraye ashyizeho ubutumwa bugira buti "abo twabanye muri Rayon mwarakoze, ubwo duhure mu bundi buzima."
Ibi byahise bikurikirwa n’amakuru yabyutse avugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 ko we na Nkundamatch w’i Kirinda berekeje muri APR FC, ari yo bagiye gufana.
Bitunguranye, nyuma y’amasaha make, hahise hasohoka ifoto ya Sarpong yambaye umwambaro wa APR FC, bigaragara ko ari ifoto yafatiwe ku biro bya APR FC.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yasuye ibiro by’ikipe, aratemberezwa yerekwa ibikombe ikipe imaze kwegukana.
Uyu wari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, benshi bemezaga ko adashobora kuyivamo, hagiye gukurikiraho umuhango wo kurahira nk’umukunzi wa APR FC.
Ku bijyanye na Nkudamatch, ISIMBI yagerageje kumuvugisha ariko avuga ko we bidashoboka, adoshobora kuva muri Rayon Sports.
Ibitekerezo
Rai
Ku wa 28-04-2024Wow ndabikunze
Nzabakurana
Ku wa 27-04-2024Viateur
Emmanuel niyoyibuka
Ku wa 26-04-2024Turamwakiriye Kandi tumushimiye guhitamo neza
Emmanuel niyoyibuka
Ku wa 26-04-2024Turamwakiriye Kandi tumushimiye guhitamo neza
Uwo najyenda rwose
Ku wa 26-04-2024Ubundi c uretse butera induru yaramaze iki
Habarugira Vincent
Ku wa 26-04-2024Turamwakiriye kbx welcome
Sembagare PeterSemba
Ku wa 26-04-2024Wahisemo neza