Siporo

Umurishyo wa nyuma wa shampiyona ugiye gukubitwa, urugamba rwo kumanuka ntibyoroshye

Umurishyo wa nyuma wa shampiyona ugiye gukubitwa, urugamba rwo kumanuka ntibyoroshye

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2023-24, guhera uyu munsi harakinwa umunsi wa nyuma, igikombe cyabonye nyiracyo ni mu gihe amakipe agomba kumanuka ataramenyekana.

Umukino ubimburira indi y’umunsi wa 30 ni uwo AS Kigali igomba kwakiramo Muhazi United kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Indi mikino izakomeza ejo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru ahari umukino wa APR FC izakiramo Amagaju akaba ari bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izashyikirizwa igikombe cya Shampiyona yegukanye.

Umunsi uriho imikino yitezwe na benshi ni umunsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024 kuko ni bwo hazaba imikino igomba gusiga hamenyekanye amakipe abiri agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu amakipe 3, Sunrise FC, Etoile del’Est na Bugesera FC hejuru ya 98% ni yo agomba kuvamo amakipe 2 amanuka mu cyiciro cya kabiri, ibindi byaba byaba ari ibitangaza.

I Ngoma, Etoile del’Est izakira Bugesera FC. Uyu mukino ikipe yose izatsinda izaguma mu cyiciro cya mbere indi imanuke mu cyiciro cya kabiri.

Sunrise FC izaba yakiriye Marines, gutsinda kwa yo ntacyo bizaba bivuze mu gihe hagati ya Bugesera na Etoile imwe yatsinze. Kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere birasaba ko Etoile na Bugesera zinganya noneho yo igatsinda Marines ku kinyuranyo cy’ibitego 2.

Kugeza ubu APR FC yegukanye igikombe ifite amanota 67, Etoile de’Est ya 14 ifite 31, Bugesera FC ya 15 ifite 29 inganya na Sunrise FC ya nyuma.

Gahunda y’umunsi wa nyuma wa Shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024

AS Kigali vs Muhazi United

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024

Gasogi United vs Etincelles

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024

Sunrise FC vs Marines FC
Etoile del’Est vs Bugesera FC
Kiyovu Sports vs Rayon Sports
Gorilla FC vs Mukura VS

Ku Cyumweru tariki ya Gicurasi 2024

APR FC vs Amagaju
Musanze FC vs Police FC

APR FC izashyikirizwa igikombe ku Cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top