Siporo

Umutoza wa AS Kigali yivuyemo urushyi rwiza arukubita uwa Rayon Sports

Umutoza wa AS Kigali yivuyemo urushyi rwiza arukubita uwa Rayon Sports

Umutoza wa AS Kigali y’abagore, Ntagisanimana Saida, yakubise mugenzi we wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude ni nyuma yo kutishimira ibyavuye mu mukino.

Hari nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wo ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 aho Rayon Sports yayitsinze 2-0 inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wabereye Kigali Pele Stadium, AS Kigali yawutsinze 1-0.

Uyu mukino wari wabereye mu Nzove aho Rayon Sports yakirira imikino ya yo, ntabwo AS Kigali yishimiye imisifurire by’umwihariko ku munota wa nyuma aho rutahizamu wa yo ukomoka mu Burundi, Niyomwungeri Olga Peace yategererwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi agasanza ntatange penaliti, agasanza.

Iyi yari penaliti yashoboraga guhindura byinshi kuko iyo bayitanga AS Kigali ikayitsinda ni yo yari gukomeza kuko yari kuba yatsinze igitego hanze.

Ibi byakuruye impaka aho AS Kigali itabyumvaga kugeza umukino urangiye imvururu zirakomeza.

Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude akaba yaje guhura n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’umutoza wa AS Kigali.

Ubwo umukino wari urangiye, Rwaka yagiye gusuhuza mugenzi we wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida ariko undi kubera umujinya no kutakira gutsindwa arabyanga amwima akaboko.

Aha ni ho havuye ikibazo Rwaka ashaka kumusuhuza ku gahato aho yamufashe amaboko arayakomeza, Saida n’umujinya mwinshi yahise yivamo urushyi arumwasa ku itama.

Rwaka Claude na we yashatse kurwana ariko bahita bamufata, bahosha iyo mirwano na Saida bamutwara ku ruhande.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA igiye kwiga kuri iyi myitwarire yaranze umutoza wa AS Kigali aho bishoboka cyane ko aza no gufatirwa ibihano.

Rwaka amaze gukubitwa na we yashatse kurwana baramufata
Saida yahise ashyirwa ku ruhande
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • HAKIZIMANA eugene
    Ku wa 25-04-2024

    Njye kubwanjye Ari muhajiri na sef nanumwe nazana muri rayon sport, muhajiri yanze kudukinira igihe twamushakiye ubu nacyo yabaje gukora, na sef yavuye muri gikundiro Ariyo yamuzamuriye urwego rwimikinire yarangiza akagenda Kandi nacyo yatuburanye

To Top