Siporo

Urushyi rwatumye umutoza wa AS Kigali ahagarikwa imikino 3

Urushyi rwatumye umutoza wa AS Kigali ahagarikwa imikino 3

Urushyi umutoza wa AS Kigali y’abagore, Ntagisanimana Saida yakubise mugenzi wa Rayon Sports, Rwaka Claude rwatumye ahagarikwa imikino 3.

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI abyemeza, ni umwanzuro wafashwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA.

Ni nyuma yo gusanga imyitwarire Saida yagaragaje nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 aho Rayon Sports yayitsinze 2-0 inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wabereye Kigali Pele Stadium, AS Kigali yawutsinze 1-0, itari ikwiye.

Uyu mukino wari wabereye mu Nzove aho Rayon Sports yakirira imikino ya yo, ntabwo AS Kigali yishimiye imisifurire by’umwihariko ku munota wa nyuma aho rutahizamu wa yo ukomoka mu Burundi, Niyomwungeri Olga Peace yategererwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi agasanza ntatange penaliti, agasanza.

Iyi yari penaliti yashoboraga guhindura byinshi kuko iyo bayitanga AS Kigali ikayitsinda ni yo yari gukomeza kuko yari kuba yatsinze igitego hanze.

Ibi byakuruye impaka aho AS Kigali itabyumvaga kugeza umukino urangiye imvururu zirakomeza.

Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, ni bwo akaba yaje guhura n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’umutoza wa AS Kigali.

Ubwo umukino wari urangiye, Rwaka yagiye gusuhuza mugenzi we wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida ariko undi kubera umujinya no kutakira gutsindwa arabyanga amwima akaboko.

Aha ni ho havuye ikibazo Rwaka ashaka kumusuhuza ku gahato aho yamufashe amaboko arayakomeza, Saida n’umujinya mwinshi yahise yivamo urushyi arumwasa ku itama.

Rwaka Claude na we yashatse kurwana ariko bahita bamufata, bahosha iyo mirwano na Saida bamutwara ku ruhande.

Aha barimo bahosha intambara Rwaka amaze gukubitwa
Saida bahise bamwigiza ku ruhande
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top