Siporo

Yannick Mukunzi yagarukanye amahirwe, Rwatubyaye aratsikira abarimo York na Fiacre biranga - Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Yannick Mukunzi yagarukanye amahirwe, Rwatubyaye aratsikira abarimo York na Fiacre biranga - Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Impera z’icyumweru gishize, zasize Yannick Mukunzi nyuma y’imvune yari amaranye amezi 2 yagarutse mu kibuga ndetse n’ikipe ye ya Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ibona intsinzi, gusa hari bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bitagenze neza.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine Chornomorets Odesa 2-1 Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 51, Shakhtar Donetsk ya mbere ifite 55.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo yakinnye iminota 64 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Mata 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na Westerlo 3-3.

Muri iyi shampiyona y’amakipe arwana no kuguma mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Standard de Liège iri ku mwanya wa 5 mu makipe 6 n’amanota 20.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzwemo na Club Brugge 2-0. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 35, Anderlecht ya mbere ifite 38.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur ejo hashize ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino batsinzwemo 1-0 na Gor Mahia ya Sibomana Patrick Papy winjiye mu kibuga asimbura na Emery Bayisenge utari mu bakinnyi bifashishijwe. AFC Leopards iri ku mwanya wa 8 n’amanota 38 ni mu gihe Gor Mahia ya mbere ifite 57.

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yasezereye CS Sfaxien muri 1/16 cy’igikombe cy’Igihugu (Tunisian Cup), ni nyuma yo kuyitsinda 1-0.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2023, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yasuyemo inatsinda 3-1 Maghreb Association Sportive de Fès. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 64.

Meddie Kagere - Namungo FC

Hari ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo Namungo ya Meddie Kagere mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatsindaga Coastal Union 1-0. Meddie Kagere yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Nyuma y’umunsi wa 20, Namungo FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 26, Yanga ya mbere ifite 58.

Ntwali Fiacre - TS Galaxy

Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona baraye batsinzwemo na Stellenbosch 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 34 ku rutonde ruyobowe na Mamelodi na 53.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo hashize ku Cyumweru banganyije ubusa ku busa Sileks. Ubu iyi kipe ni iya kabiri n’amanota 55, Struga ya mbere ifite 58.

Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

Nyuma y’imvune yari amaranye iminsi, Yannick Mukunzi yari yagarutse mu bakinnyi Sandvikens IF yifashishije ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Mata 2024 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden batsinzemo Östers IF 1-0. Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 86, Byiringiro Lague bakinana ntari mu bakinnyi bifashishijwe. Nyuma y’umunsi wa 4 iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 6, Landskruna ya mbere ifite 8.

Rafael York - Gefle IF

Ntabwo York Rafael yari mu bakinnyi ba Gefle IF baraye batsinzwe na Oddevold 2-1 mu mukino w’umunsi wa 4 w’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 2, Landskruna ya mbere ifite 8.

Manzi Thierry - Al Ahli Tripoli

Manzi Thierry ntabwo yakinnye umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya mu itsinda rya B aho ikipe ye ya Al Ahli Tripoli yatsinzwe na Al Madina 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Haruna Niyonzima - Al Ta’awon

Haruna Niyonzima ejo yabanje mu kibuga akina iminota 45 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu itsinda A muri Libya ikipe ya Al Ta’awon ikipe ye yanganyijemo na Al Akhdar 1-1. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 25, Al Nasr ya mbere ifite 34.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ejo hashize ku Cyumweru yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzemo Hødd 2-1. Nyuma y’umunsi wa 3 w’iyi shampiyona, FK Jerv iri ku mwanya 4 n’amanota 6 inganya na Brattvåg IL ya mbere.

Nyuma y'amezi 2 Yannick Mukunzi yari yagarutse mu kibuga
Papy na Gor Mahia batsinze AFC Leopards ya Gitego Arthur
Djihad Bizimana n'ikipe ye bacyuye amanota 3
Hakim Sahabo na Standard de Liège ntibyagenze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muhire Kevin Chou
    Ku wa 22-04-2024

    Muhire Kevin Ukinira Rayon Alina neza Twifuzako Yakomereza Aho Kd Imana Ikomeze Intabwe ze Agere kure Yifuza Kd Turifuzako Yakongera Gukinira Rayon Murakoze

  • Muhire Kevin Chou
    Ku wa 22-04-2024

    Muhire Kevin Ukinira Rayon Alina neza Twifuzako Yakomereza Aho Kd Imana Ikomeze Intabwe ze Agere kure Yifuza Kd Turifuzako Yakongera Gukinira Rayon Murakoze

  • Muhire Kevin Chou
    Ku wa 22-04-2024

    Muhire Kevin Ukinira Rayon Alina neza Twifuzako Yakomereza Aho Kd Imana Ikomeze Intabwe ze Agere kure Yifuza Kd Turifuzako Yakongera Gukinira Rayon Murakoze

  • Muhire Kevin Chou
    Ku wa 22-04-2024

    Muhire Kevin Ukinira Rayon Alina neza Twifuzako Yakomereza Aho Kd Imana Ikomeze Intabwe ze Agere kure Yifuza Kd Turifuzako Yakongera Gukinira Rayon Murakoze

To Top