Siporo

Yari ’Weekend’ nziza kuri benshi bakina hanze! Yannick Mukunzi na Rafael York rwabuze gica, Mutsinzi Ange afata umwanya wa mbere

Yari ’Weekend’ nziza kuri benshi bakina hanze! Yannick Mukunzi na Rafael York rwabuze gica, Mutsinzi Ange afata umwanya wa mbere

Zari impera z’icyumweru nziza ku makipe menshi akinamo Abanyarwanda hanze ya rwo, zasize Gitego Arthur agejeje ikipe ye muri 1/2 cya Mozzart Cup, ni mu Mutsinzi Ange Jimmy yafashije ikipe ye gufata umwanya wa mbere.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine wo batsinzemo Metalist 3-0 ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 54, Shakhtar Donetsk ya mbere ifite 61.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo yakinnye iminota 90 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mata 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na STVV 1-1.

Muri iyi shampiyona y’amakipe arwana no gushaka itike yo kuzakina ijonjora rya Conference League, Standard de Liège iri ku mwanya wa 5 mu makipe 6 n’amanota 22.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzemo Antwerp 4-1. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41, Anderlecht ya mbere ifite 42.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur ejo yafashije ikipe ye AFC Leopards kugera muri 1/2 cya Mozzart Cup aho yatsinze ibitego 2 muri 3-1 batsinze Compel muri 1/4.

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Ejo hashize ku Cyumweru, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze 3-1 Tataouine. Muri shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2, ikipe ye ni iya 7 mu makipe 8. Ifite amanota 9, Beja ya mbere ifite 18.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mata 2024, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje mu kibuga akina iminota 88 mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzwemo Hassannia Agdir 2-1. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 64 nyuma y’umunsi wa 27.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo hashize ku Cyumweru yatsinze Tikvesh 3-2. Ubu iyi kipe ni iya kabiri n’amanota 58 inganya na Struga ya mbere ifite 58.

Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

Amakipe abiri akinamo abanyarwanda mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yari yahuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 mu mukino w’umunsi wa 5 w’iyi shampiyona.

Sandvikens IF ikinamo Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yari yasuye Gefle IF ya Rafael York. Amakipe yombi rwabuze gica kuko yanganyije 2-2.

Rafael York yabanje mu kibuga akina iminota 70. Sandvikens IF abanyarwanda bayikinira yabanje ku ntebe y’abasimbura, Yannick Mukunzi yinjira mu kibuga ku munota wa 76, Byiringiro Lague we ntiyakandigiye mu kibuga.

Ubu Sandvikens IF iri ku mwanya wa 9 n’amanota 7, Gefle IF ni iya 14 n’amanota 3 urutonde ruyobowe na Landskrona n’amanota 11.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzemo Sotra 2-0. Byayifashije guhita iyobara urutonde rwa shampiyona n’amanota 9 inganya na Arendal ya kabiri, ni nyuma y’umunsi wa 4 w’iyi shampiyona.

Hari amwe mu makipe akinamo Abanyarwanda atarakinnye mu mpera z’icyumweru gishize nka Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge ba Gor Mahia ntibakinnye kuko shampiyona ya Kenya izagaruka mu mpera z’iki cyumweru bakina na Murang’a Seal.

Muri Libya na bo shampiyona izagaruka muri iki cyumweru, tariki ya 30 Mata, Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry izakina Al Khmes, tariki ya 5 Mata, Al Ta’awon ya Haruna Niyonzima izakina Al Suqoor.

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 ni bwo Namungo FC ya Meddie Kagere muri Tanzania izakina na Simba SC.

Uyu munsi kandi, TS Galaxy ya Ntwari Fiacre muri Afurika y’Epfo irakina na Mamelodi Sundowns.

Rafael York yari yabanje mu kibuga
Gitego Arthur yongeye kubona izamu
Nyuma y'imvune Yannick Mukunzi arimo kugenda agaruka
Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv bafashe umwanya wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Patrick
    Ku wa 29-04-2024

    Mukosore standard liege irimo gukina imikino yogushaka itike ya uefa conference league ikindi kuwa 5 TS Galaxy ya ntwari yatsinze moroko swallows 2-1 uyumunsi irakina na mamelodi

IZASOMWE CYANE

To Top