Siporo

Perezida wa Rayon Sports yasubije abavuga ko yatumwe na RGB

Perezida wa Rayon Sports yasubije abavuga ko yatumwe na RGB

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yaje kwiyamamaza kuyobora iyi kipe kuko ari umukunzi wa yo uyukunda kandi wumvaga abishaka ndetse agira amahirwe baramutora n’aho nta rwego ba rumwe rwigeze rumutuma.

Ni nyuma nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2023-24, mu bagore yegukanye igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu bagabo nubwo itatwaye shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, yegukanye Super Cup itsinze APR FC 3-0, inatwara RNIT Iterambere Fund ni n’aho umuyobozi w’iyi kipe ahera avuga ko iyi kipe itagize umwaka mubi nubwo atari mwiza cyane.

Gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakaba bataranyuzwe n’uyu musaruro Rayon Sports yagize aho bavuga ko yakabaye yarakoze ibirenze.

Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports, Habiyakare Saidi uba muri Amerika aganira na Fine FM, abajijwe niba na we abona umusaruro wa Rayon Sports muri uyu mwaka uhagije, yavuze ko ushobora gusanga abamutumye bo bishimiye uko ikipe iyobowe n’umusaruro irimo ibona.

Muri 2020 ubwo Rayon Sports yagiraga ibibazo mu miyoborere, byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubizamo nk’urwego rushinzwe kureberera imyiryango (Associations) maze rweguza Munyakazi Sadate wari perezida w’uyu muryango maze bashyiraho komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah bayiha ukwezi ko gutegura amatora, maze mu Kwakira 2020 batora Uwayezu Jean Fidele.

Kuva yatorwa hari benshi batemeye ubuyobozi bwe aho bavuga ko yazanywe na RGB atari abanyamuryango bamutoye, ari na byo na Saidi yavugaga uko ikibazo kitakemuwe mu buryo bukwiye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024 ubwo Rayon Sports yishimiraga ibikombe ikipe y’abagore yegukanye (shampiyona n’icy’Amahoro), perezida wa Rayon Sports yavuze ko nta muntu n’umwe wamutumye, yaje kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports nk’umukunzi wa yo uyikunda kandi ubishaka.

Ati "abantu nk’abo babaho, bazanahoraho. Njye sinavuga ngo nyoboye nte hari abantoye kuko sindi umukozi wa leta, nta nubwo ndi umukozi wa RGB, njye ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports, wibereye aho wikorera ibyanjye, waje muri Rayon, nifuza kuyijyamo nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora."

"Njyerageza mu mbaraga zanjye gukemura ibibazo byari birimo, kuko uko gutora guhindura ama-status ni uko hari harimo ibibazo mu muryango wa Rayon Sports, nkora ibyo nari nshoboye mu bikomeye bya COVID-19, mu bihe bikomeye byo kutumvikana kuri ibyo bibazo."

Yakomeje avuga ko abamutoye ari bo babona ibyo yabakoreye, manda nirangira bazatora undi cyangwa bamusabe gukomeza abyange cyangwa abyemere.

Ati "abantoye ni bo babona ibyo nabakoreye, niba narakoze neza barabizi, niba narakoze nabi ni bo babizi, niba naragerageje ni bo babizi. Ni bo rero bavuga ngo ibyo nakoze ni ibi, icyo navuga cyo ni uko nakoresheje imbaraga zanjye zose ngo nongere mpeshe umuryango wa Rayon Sports icyubahiro kandi dukomeze gukora ibikorwa bya yo no kongera guhuza abayikunda."

"Manda ni imyaka 4 bashobora kuzatora undi, agakomereza aho nari ngeze, agakosora ibitaragenze neza, bashobora kumbwira ngo turongera tugutore nti nta mbaraga mfite mumbabarire cyangwa ndumva zije nzifite ndabemereye, ibyo ni ibya bo si ibyanjye."

Ku ngoma ye nk’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahesheje Rayon Sports y’abagabo ibikombe 3; icy’Amahoro kimwe, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

Ku ngoma ye kandi ni bwo uyu muryango washinze ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru, imaze imyaka 2 aho umwaka wa mbere yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.

Umwaka wa kabiri ari na wo wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, yegukanye shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro akaba ari na byo bishimiraga mbere y’uko bajya mu kiruhuko aho yabashimiye uko yitwaye.

Bakazagaruka bitegura CECAFA izabera muri Ethiopia muri Kamena 2024 igomba kuzatanga itike y’ikipe izakina imikino Nyafurika ya Champions League mu bagore.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta muntu wamutumye ahubwo yaje kwiyamamaza kuko ari umukunzi wa Rayon Sports uyikunda
Umuryango wa Rayon Sports washyikirijwe ibikombe Rayon Sports y'abagore yegukanye
Ubwo visi kapiteni Dorthée yashyikirizaga perezida wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona begukanye
Kapiteni, Kalimba Alice amushyikiriza igikombe cy'Amahoro
Présidente wa Rayon Sports WFC, Jeannine afite ibikombe byombi
Benekana Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC
Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude
Patrick Namenye umunyamabanga wa Rayon Sports
Murego ushinzwe umutekano muri Rayon Sports WFC
Bafashe ifoto y'urwibutso
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • lucky tuyishime
    Ku wa 5-05-2024

    Ubundi umusirikare ayobora gikundiro gute???? Nimuhe rugari igikona kidagadure kuko cyaratwinjiriye

IZASOMWE CYANE

To Top