Siporo

Umukinnyi Amran Nshimiyimana yakinanye na we akumva aratekanye

Umukinnyi Amran Nshimiyimana yakinanye na we akumva aratekanye

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko yakinanye n’abakinnyi benshi, ariko Mugheni Kakule Fabrice ni we mukinnyi bakinanye hagati mu kibuga akaumva atekanye kurusha abandi.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko amaze gukinana n’abakinnyi banshi kandi bakina neza, ndetse bakinana igihe kirekire ariko Kakule Mugheni Fabrice bakinanye umwaka umwe muri Rayon Sports, ni we mukinnyi wamweje muri abo bose.

Yagize ati"ni benshi ariko bitewe n’ahantu nagiye nca hari ababa bagenda bagaruka mu mutwe, mu by’ukuri ni ikizami gikomeye kuko nko muri APR FC, Police FC barahari benshi ariko Mugheni twakinanye muri Rayon Sports ni we mukinnyi twakinanye nkumva ndanyuzwe, muri njye nkumva nta kazi kenshi mfite kuko arakorohereza."

Nshimiyimana Amran ngo yakinanye n'abakinnyi benshi kandi beza

Kakule Mugheni Fabrice ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya DR Congo wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Kakule Mugheni Fabrice ni we mukinnyi worohereje akazi Amran mu bakinnyi bakinanye

Amran Nshimiyimana yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali kuva 2010-2012, Police FC kuva 2012-2016, APR FC 2016-2019, kuva 2019 kugeza ubu ari muri Rayon Sports aho asigajemo umwaka umwe.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top