Siporo

Umutoza watoje APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ikinamo Haruna Niyonzima

Umutoza watoje APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ikinamo Haruna Niyonzima

Umutoza w’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wanyuze muri APR FC ari umutoza mukuru, ni we wamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Yanga muri Tazania ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Yanga yatangaje ko umurundi wari kuba umutoza w’iyi kipe, Kaze Cedric bitagikunze bitewe n’ibibazo yagize akirimo gukurikirana kandi ikipe ikaba yarasanze itamutegereza.

Nyuma yo gutangaza ibi, Yanga ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, yemeje ko Zlatko Krmpotić ari we ugiye gufata inshingano zo gutoza iyi kipe.

Biteganyijwe ko azagera muri Tanzania ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ku buryo ku Cyumweru azerekanwa ubwo hazaba herekanwa abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Zlatko Krmpotić yanyuze mu Rwanda umwaka ushize ubwo yari umutoza wa APR FC, yayigezemo muri Gashyantare 2019 batandukana muri Kamena 2019, ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC butishimiye umusaruro we.

Zlatko yabaye umutoza wa APR FC umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top