Siporo

Sonia wavuzwe ko yashyize hanze ubwambure bwa Muhire Kevin yabihakanye ahubwo ngo yaratunguwe

Sonia wavuzwe ko yashyize hanze ubwambure bwa Muhire Kevin yabihakanye ahubwo ngo yaratunguwe

Nyuma y’uko hagaragaye video igaragaza ubwambure bw’umukinnyi Muhire Kevin wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, byavuzwe ko iyo video yaba yarashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we, Irakoze Sonia, kuri ubu uyu mukobwa avuga ko atakora iryo kosa ryo kwandagaza uwo bakundanye.

Irakoze Sonia wamamaye kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse no gukoresha urubuga rwa Instagram, yasobanuye neza ko yigezege gukundana na Muhire Kevin gusa ngo abavuga ko ari we washyize hanze ubwambure bwe atari byo kuko atahemukira umuntu yakunze.

Yagize ati: “Ikintu nababwira ni uko Kevin twakundanye kuva kera tukiri batoya ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye na we akina mu ikipe y’Isonga, icyo gihe twese twari tutaraba abantu bazwi cyane [abasitari]. Ku bw’ibyo rero sinahemukira umuntu nakunze ndetse n’iyo yaba ari undi mukobwa ubinsabye akanyishyura ngo nandagaze uwo twigeze gukundana sinabyemera.”

“Kevin twarakundanye kandi twagiranye inama zo mu buzima rero sinamuhemukira, abantu bavuga ngo ni njye washyize video ye hanze yambaye ubusa barabeshya kuko uretse kubitekereza sinanabitinyuka.”

Yakomeje agira ati: “N’ubwo hashize imyaka itanu dutandukanye gusa nkibona iriya video byarantunguye cyane uretse ko abantu bahinduka, bishobora kumbabaza kandi nyir’ubwite nta cyo bimutwaye, ariko sinibaza ukuntu Kevin yakora biriya bintu n’ukuntu nzi ko ari umuntu wiyubashye kandi witonda, wasanga ari na ‘photoshop’ ibyo ari byo byose, ukuntu muzi ntabwo biriya yabikora.”

Sonia akomeza avuga ko n’ubwo abahungu bamwe bo muri iki gihe bameze nk’abasaze ariko nta mpamvu yo kwandagaza mugenzi wawe, ngo mwaba mwarakundanye cyangwa mutarakundanye, nta mpamvu yo gushyira hanze ubwambure bwe kuko atari ikintu cyiza.

Yagiriye inama abantu ko bagomba guhama hamwe mu rukundo bakirinda kujarajara kuko bishobora kubakururira kwandagazwa.

Ngo si we washyize hanze ubwambure bwa Muhire Kevin

Kevin Muhire washyizwe hanze yambaye ubusa, yakundanye na Sonia waketsweho kubikora

Reba hano ikiganiro na Sonia

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top