Sugira Ernest ntari muri 11 Mashami ashobora kwifashisha ku mukino wa Uganda
Uyu munsi u Rwanda ruratangira imikino ya CHAN 2020 rukina umukino wa mbere wo mu itsinda C na Uganda, ni umukino rutahizamu Sugira Ernest ashobora kutabanza mu kibuga.
Ni umukino uteganyijwe saa tatu z’ijoro kuri Stade de la Réunification mu mujyi wa Douala muri Cameroun aho iri rushanwa ririmo kubera.
U Rwanda na Uganda ni umukino uba ukomeye bitewe n’amateka y’ibihugu byombi, kuri iyi nshuro si icyo gusa kiri bukomeze uyu mukino ahubwo n’amateka y’abatoza bombi bafitanye.
Jonathan McKinstry utoza Uganda yari umutoza w’u Rwanda kuva 2015 kugeza 2016 ubwo yirukanwaga ku nshingano ze.
Ubwo yari umutoza w’u Rwanda yanze ko Mahsami Vincent, ubu akaba ari umutoza mukuru w’Amavubi amwungiriza avuga ko adashoboye.
Ni umwanya wo kwerekana ko koko icyemezo yafashe cyari gikwiye, ni mu gihe na McKinstry na we ashaka kwerekana ko atamwibeshyeho.
Muri 11 b’Amavubi ashobora kubanza mu kibuga, amakuru aturuka muri Cameroun avuga batarimo Sugira Ernest wahesheje u Rwanda itike ya CHAN batsinda Ethiopia 2-1 mu mikino yombi(byose byari ibya Sugira).
Bivugwa CAF yamaze kubwira FERWAFA ko amakarita y’imihondo yabonye ku mikino y’ijonjora(wa Etiopia) itamwemerera gukina umukino ufungura irushanwa.
Abandi bakinnyi bose bariteguye ndetse bameze neza biteguye guhangana na Uganda mu mukino wa mbere mu itsinda C. Muri iri tsinda, saa 18h Togo iraza gukina Maroc.
11 bashobora kubanzamo
Umunyezamu: Kwizera Olivier
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Iradukunda Jean Bertrand, Nshuti Dominique Savio na Kalisa Rashid
Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri na Jacques Tuyisenge

Ibitekerezo