Imyidagaduro

Titi Brown mu byishimo bikomeye

Titi Brown mu byishimo bikomeye

Umubyinnyi wabigize umwuga, Titi Brown ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko aguze imodoka yo mu bwoko bwa BMW.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Titi Brown ari muri iyi modoka maze afungura ’champagne’ mu rwego rwo kwishimira iki gikorwa agezeho.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa BMW X1 SUV yasohotse muri 2012, iyo urebye agaciro kayo usanga ari miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Titi Brown umwe mu babyinnyi bagezweho b’abahanga, ni modoka ye ya mbere aguze kuva yatangira uyu mwaka amazemo imyaka irenga 10.

Titi Brown akaba aheruka gushora indirimbo yise ’Urare’ yahuriyemo n’abahanzi benshi barimo na The Ben, ubu imaze kurebwa kuri YouTube na miliyoni 3.8.

Titi Brown yaguze imodoka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top