Siporo

Ubutumwa Kwizera Jojea yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindira Amavubi igitego cye cya mbere

Ubutumwa Kwizera Jojea yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindira Amavubi igitego cye cya mbere

Jojea Kwizera nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi ku mukino wa Lesotho, yavuze ko byamushimishije cyane ashimira Abanyarwanda uko bamwakiriye.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Jojea yakinnye umukino we wa mbere tariki ya 6 Kamena 2024 ubwo Amavubi yatsindwaga na Benin1-0, yinjiye mu kibuga asimbura Gilbert ku munota wa 70, yongeye kugaruka mu kibuga mu ijoro ryakeye ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho 1-0, akaba ari na we watsinze iki gitego cyasubuje u Rwanda ku mwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, Jojea Kwizera akaba yavuze ko yishimye cyane kuba yabashije guhesha u Rwanda amanota 3.

Ati “Ndumva meze neza, nishimiye kuba ndi hano, twakoze nk’ikipe nishimye cyane gutsinda byanaduhesheje amanota 3, ndishimye cyane.”

Ni igitego yatsinze abanje gufata umupira akawufunga neza mu rubuga rw’amahina ubundi akareba aho agomba kuwushyira, ibintu yavuze ko yabikoze kubera ko yabonaga afite umwanya.

Ati “Ndatekereza nari mfite umwanya muto wo gutuza, nari mfite igihe n’umwanya wo kureba aho nshyira umupira, nawuhashyize ku bw’amahirwe ndatsinda, ndashima Imana.”

Jojea Kwizera akaba yashyimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye kuko bamweretse urukundo rwinshi cyane.

Ati “Banyarwanda ndabashimira ubutumwa bwiza mwanyoherereje yaba kuri Instagram, Facebook, mwakoze cyane sinjye uzarota nje mu Rwanda tukishimira hamwe.”

Ntabwo ari bugarukane n’abandi mu Rwanda akaba agomba guhita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ikipe ye imukeneye muri shampiyona.

Jojea Kwizera yishimiye gutsinda igitego cye cya mbere mu Mavubi
Bishimira igitego cya Jojea Kwizera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Twagira mungu tharcisse
    Ku wa 16-06-2024

    Jyewe ibyomuhire Kevin avuga ndabyemerape ubuyobozibwi kipe Rayon nibushake abakinnyi bakomeye bahesha abafana ibyishimo

  • Twagira mungu tharcisse
    Ku wa 16-06-2024

    Jyewe ibyomuhire Kevin avuga ndabyemerape ubuyobozibwi kipe Rayon nibushake abakinnyi bakomeye bahesha abafana ibyishimo

  • Nkundimana Moses
    Ku wa 14-06-2024

    Nanjye nishimiye kuba ikipe y,igihugu ifte umukinnyi mwiza nka Jojea Kwizera kdi twizeyeko uzagaruka tukishimana.

  • Nkundimana Moses
    Ku wa 14-06-2024

    Nanjye nishimiye kuba ikipe y,igihugu ifte umukinnyi mwiza nka Jojea Kwizera kdi twizeyeko uzagaruka tukishimana.

  • Byiringiro Evariste
    Ku wa 13-06-2024

    Ndimye kubera amavubi yacu yakoze neza ark bashake abandi bakinnyi bakina hanze kuko bafite umupira bigishijwe

  • Byiringiro Evariste
    Ku wa 13-06-2024

    Ndimye kubera amavubi yacu yakoze neza ark bashake abandi bakinnyi bakina hanze kuko bafite umupira bigishijwe

  • Ndatimana jeanpirre
    Ku wa 13-06-2024

    Nanjye nishimiye insinzi yamavubi byumwihariko kwizera wadutsindiye igitego

  • Bikorimana Elie
    Ku wa 13-06-2024

    Amavubi nakomeze age imbere tuyaari inyum nkabanyarwanda muri rusange gusa

  • dufitumukiza daniel
    Ku wa 13-06-2024

    amavubi tuyafite kumutima jojey we azaduha ibyimo pe

  • Hasengineza
    Ku wa 13-06-2024

    Ni ibya agaciro yaturaj nez cyane

  • Pacifiqwe.
    Ku wa 12-06-2024

    Natwe twakwishimiy cn izagaruke

  • NGENDAHIMANA
    Ku wa 12-06-2024

    Kbx

  • NGENDAHIMANA
    Ku wa 12-06-2024

    Kbx

  • Harerimana
    Ku wa 12-06-2024

    Nangebyaranshimishije cyane bishoboka

  • Ntabanganyimana fericiyn
    Ku wa 12-06-2024

    Amavubi yacu ndayakunda uwampuza na omborenga kuko ndamukunda cyane 0782301754

IZASOMWE CYANE

To Top