Ubutumwa Kwizera Jojea yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindira Amavubi igitego cye cya mbere
Jojea Kwizera nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi ku mukino wa Lesotho, yavuze ko byamushimishije cyane ashimira Abanyarwanda uko bamwakiriye.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu.
Jojea yakinnye umukino we wa mbere tariki ya 6 Kamena 2024 ubwo Amavubi yatsindwaga na Benin1-0, yinjiye mu kibuga asimbura Gilbert ku munota wa 70, yongeye kugaruka mu kibuga mu ijoro ryakeye ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho 1-0, akaba ari na we watsinze iki gitego cyasubuje u Rwanda ku mwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, Jojea Kwizera akaba yavuze ko yishimye cyane kuba yabashije guhesha u Rwanda amanota 3.
Ati “Ndumva meze neza, nishimiye kuba ndi hano, twakoze nk’ikipe nishimye cyane gutsinda byanaduhesheje amanota 3, ndishimye cyane.”
Ni igitego yatsinze abanje gufata umupira akawufunga neza mu rubuga rw’amahina ubundi akareba aho agomba kuwushyira, ibintu yavuze ko yabikoze kubera ko yabonaga afite umwanya.
Ati “Ndatekereza nari mfite umwanya muto wo gutuza, nari mfite igihe n’umwanya wo kureba aho nshyira umupira, nawuhashyize ku bw’amahirwe ndatsinda, ndashima Imana.”
Jojea Kwizera akaba yashyimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye kuko bamweretse urukundo rwinshi cyane.
Ati “Banyarwanda ndabashimira ubutumwa bwiza mwanyoherereje yaba kuri Instagram, Facebook, mwakoze cyane sinjye uzarota nje mu Rwanda tukishimira hamwe.”
Ntabwo ari bugarukane n’abandi mu Rwanda akaba agomba guhita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ikipe ye imukeneye muri shampiyona.

Ibitekerezo
Twagira mungu tharcisse
Ku wa 16-06-2024Jyewe ibyomuhire Kevin avuga ndabyemerape ubuyobozibwi kipe Rayon nibushake abakinnyi bakomeye bahesha abafana ibyishimo
Twagira mungu tharcisse
Ku wa 16-06-2024Jyewe ibyomuhire Kevin avuga ndabyemerape ubuyobozibwi kipe Rayon nibushake abakinnyi bakomeye bahesha abafana ibyishimo
Nkundimana Moses
Ku wa 14-06-2024Nanjye nishimiye kuba ikipe y,igihugu ifte umukinnyi mwiza nka Jojea Kwizera kdi twizeyeko uzagaruka tukishimana.
Nkundimana Moses
Ku wa 14-06-2024Nanjye nishimiye kuba ikipe y,igihugu ifte umukinnyi mwiza nka Jojea Kwizera kdi twizeyeko uzagaruka tukishimana.
Byiringiro Evariste
Ku wa 13-06-2024Ndimye kubera amavubi yacu yakoze neza ark bashake abandi bakinnyi bakina hanze kuko bafite umupira bigishijwe
Byiringiro Evariste
Ku wa 13-06-2024Ndimye kubera amavubi yacu yakoze neza ark bashake abandi bakinnyi bakina hanze kuko bafite umupira bigishijwe
Ndatimana jeanpirre
Ku wa 13-06-2024Nanjye nishimiye insinzi yamavubi byumwihariko kwizera wadutsindiye igitego
Bikorimana Elie
Ku wa 13-06-2024Amavubi nakomeze age imbere tuyaari inyum nkabanyarwanda muri rusange gusa
dufitumukiza daniel
Ku wa 13-06-2024amavubi tuyafite kumutima jojey we azaduha ibyimo pe
Hasengineza
Ku wa 13-06-2024Ni ibya agaciro yaturaj nez cyane
Pacifiqwe.
Ku wa 12-06-2024Natwe twakwishimiy cn izagaruke
NGENDAHIMANA
Ku wa 12-06-2024Kbx
NGENDAHIMANA
Ku wa 12-06-2024Kbx
Harerimana
Ku wa 12-06-2024Nangebyaranshimishije cyane bishoboka
Ntabanganyimana fericiyn
Ku wa 12-06-2024Amavubi yacu ndayakunda uwampuza na omborenga kuko ndamukunda cyane 0782301754