Siporo

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Rayon Sports

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Rayon Sports

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye umuryango mugari wa Rayon Sports kuba waramwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 65 amaze ku Isi.

Rayon Sports ikaba yaramufashije kwizihiza iyi sabukuru bamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Nk’uko Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Perezida Kagame yamuhaye ubutumwa ngo abugeze ku ba-Rayon ko abashimira cyane.

Ati "Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yantumye kubwira aba-Rayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko."

Nyuma y’umukino wa shampiyona batsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bagaragaye bafite ifoto ikoze neza ya Perezida Kagame yanditseho mu rurimi rw’icyongereza ngo "Happy Birthday H.E Paul Kagame", ubishyize mu Kinyarwanda bagize bati "Isabukuru nziza Nyakubahwa Paul Kagame."

Iyi foto yazanywe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yerekeza aho abakinnyi bari bagiye gukomera amashyi abafana b’iyi kipe babashimira nk’uko bisanzwe nyuma y’umukino, bahise batangira kuririmba bati "muzehe wacu, muzehe wacu..." ari na ko bungamo bati "happy birthday to you..."

Aba-Rayon bashimiwe ku bwo kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele n'umunyamabanga w'iyi kipe, Patrick Namenye bafite ifoto yifuriza umukuru w'igihugu isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top