Iyobokamana

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burishimira uruhare rw’abanyamadini mu kwimakaza indangagaciro y’ubumwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burishimira uruhare rw’abanyamadini mu kwimakaza indangagaciro y’ubumwe

Ubumwe ni imwe mu ndangagaciro ijyana n’izindi nko kubahana, koroherana, gutabarana, kunganirana no kwisungana. Ingingo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bushimira amadini n’amatorero yo muri aka karere kuba adahwema kuba hafi abaturage.

Umuco n’iterambere bihurira mu buzima bw’abantu. Umuco ni igicumbi ndetse ukaba n’urumuri rw’abenegihugu mu mpinduramatwara zigamije iterambere.

Bamwe mu baganiriye na ISIMBI, ku ruhande rw’abayoboke b’amamadini babarizwa mu mirenge ya Nkombo na Kamembe, bishimira uruhare rw’amadini n’amatorero babarizwamo mu gusigasira indangagaciro y’ubumwe.

Nabinaga Rozaliya umuyoboke w’idini gatolika utuye ku kirwa cya Nkombo, yavuzeko bishimira uburyo idini basengeramo ribatoza gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe bityo bikabafasha mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Yagize ati:” Twishimira uruhare rw’idini ryacu mu iterambere haba mu gutuma tubana neza, mu burezi, ubuvuzi n’ibindi. Tugerageza gufasha muri gahunda y’ihinduramyumvire no gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo umurenge wacu urusheho kwesa imihigo tubifashijwemo n’ubuyobozi bwa Kiliziya yacu.”

Rev. MAZIMPAKA Celestin, umushumba wa ADEPR paruwasi ya Kamembe, yavuze ko kwimakaza indangagaciro y’ubumwe ari bwo buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati” Mubyo dukora byose, dushishikariza abakristo bacu kunga ubumwe ndetse n’ibikorwa by’ubufasha dukora nko gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ndetse n’ibindi bijyana n’iteranbere dufasha bose tutarobanuye”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim avuga ko amadini n’amatorero afatatiye runini aka karere by’umwihariko mu kubungabunga indangagaciro y’ubumwe muri rubanda.

Yagize ati:” Turashima uruhare rw’amadini n’amatorero muri aka karere mu gusigasira ubumwe hagati y’abaturage, badufasha cyane muri gahunda z’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’izindi gahunda ziganisha ku iterambere ry’akarere.”

Imikoranire y’amadini na leta mu Rwanda irushaho gufata indi ntera haba mu mitangirwe ya serivisi zishingiye ku iterambere rirarambye ndetse n’ifashamyumvire rigamije gufasha abantu guhindura imyumvire no gukangurira abayoboke babo kwitabira gahunda za leta.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mambo
    Ku wa 12-09-2019

    Byiza cyane rwose ubwo bufatanye bukomerezaho, ngiryo iterambere rw’igihugu.

IZASOMWE CYANE

To Top