Umunyarwenya Volodymyr Zelensky yatsinze amatora ya Perezida wa Ukraine yabaye ejo hashize ku Cyumweru ku ya 21 Mata 2019.
Zelensky yakunze kugaragara muri filime isekeje, akina ari Perezida n’ubundi wa Ukraine. Yatsinze Perezida wari usanzweho, Petro Poroshenko wari umaze imyaka itanu.
Uyu munyarwenya yatsinze n’amanota 73%. Poroshenko yemeye ko yatsinzwe anashimira uwatsinze.
Zelensky ukunze kwitwa ‘Ze’ nubwo yamamaye mu gihugu cye, nta bundi bunararibonye afite muri politiki kandi ntaratangaza imirongo migari y’uko azayobora.
Ubwo yiyamamazaga yavuze ko azakorera abaturage kandi akarwanya ruswa no kurigisa umutungo wa leta.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri icyo gihugu bibaza niba azashobora gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje agahangana n’ibifi binini byihariye ubukungu .
Uyu mugabo yazamukiye muri filime y’uruhererekane ‘Servant of the People’ aho yakinaga ari Perezida wa Ukraine.
Iyo filime iba ivuga ku mwarimu wisanga yabaye perezida bimutunguye nyuma gushyira amashusho ye afite ubutumwa bwo kurwanya ruswa ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Werurwe 2018, televiziyo ikora iyo filime yashinze ishyaka ryitwa ‘Servant of the People, Zelensky ahita yinjira muri politiki nawe hashize amezi make ahita atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida.
)
Ibitekerezo
JM
Ku wa 22-04-2019Andika Igitekerezo HanoJ