Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yeguye ku mirimo ye, aba umutoza wa 7 ugiye
Umurundi watozaga ikipe ya Kiyovu Sports, Mugunga Dieudonné uzwi nka Burchaga yamaze kwegura ku mirimo ye nyuma yo kumara imikino 4 yikurikiranya nta ntsinzi, akaba yahise asabwa kuba yafasha Kiyovu Sports mu kugura abakinnyi.
Ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, muri iri joro yatangaje ko imaze kwakira ubwegure bw’umutoza mukuru Buruchaga.
Bagize bati"ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwakiriye ubwegure bw’umutoza mukuru Mugunga Dieudonné Buruchaga, bukaba bumushimira akazi yakoze muri Kiyovu Sports. Ubuyobozi bwa Kiyovu bukaba bwamusabye kubufasha mu kugura abakinnyi. Guhera ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba igiye gutozwa na Ruremesha."
Mu mikino 4 itumye Buruchaga yegura ni iyo yatsinzwemo na Rayon Sports, Marines, AS Muhanga n’uwo aheruka kunyagirwamo na Police FC ibitego 3-1.
Buruchaga akaba abaye umutoza wa 7 utandukanye n’ikipe yatozaga muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ni nyuma ya Mathurin Ovambe watandukanye na Mukura VS, Nduwantare Ismail watandukanye na Gicumbi FC, Bisengimana Justin atandukana na Bugesera FC ni mu gihe Seninga Innocent weuherutse yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles FC, Niyomugabo Amars watandukanye na Musanze ndetse na Stephen Johansson uheruka gutandukana na Heroes FC.

Ibitekerezo