Siporo

Umutoza w’Amavubi yakuriye inzira ku murima abanyamakuru

Umutoza w’Amavubi yakuriye inzira ku murima abanyamakuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yakuriye inzira ku murima abanyamakuru bifuzaga ko yazajya ahamagara abakinnyi hari itangazamakuru.

Mu busanzwe iyo ikipe y’igihugu igiye guhamagarwa umutoza atumiza itangazamakuru akabahamagara rihari naryo rikaboneraho kumubaza icyo ryifuza yaba abakinnyi batahamagawe babonaga bakwiye guhamagara cyangwa abahamagawe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, abanyamakuru babwiye uyu mutoza ko bifuza ko mu guhamagara abakinnyi yajya ahamagara itangazamakuru bakagira ibyo bamubaza nabo bagasobanurira Abanyarwanda, Stephen Constantine yababwiye ko bidashoboka.

Ati "Ubonye icyo uriya muvandimwe abajije, mbikoze buri umwe azabaza kuki uyu atahamagawe, kuki uyu atahamagawe, izo mpaka ni iziki? Ntazo mba nkeneye."

"Ndi umutoza w’ikipe y’igihugu byaba byiza cyangwa bibi, ntoranya ikipe y’igihugu byiza cyangwa bibi, ngomba gufata inshingano ibaze kubaha rugari nta n’umwe ufite igitekerezo cy’impamvu namuhamagaye cyangwa ntamuhamagaye, kuri njye ntabwo bikenewe."

Bahise bamubwira ko akwiye kubikora kuko ikipe ari iy’Abanyarwanda maze abasubiza ko "ntabwo ngiye kuza njye hano njye impaka namwe ngo ni inde uri mu ikipe y’igihugu ni inde utarimo, ntabwo bizigera bibaho."

Yakomeje avuga ko nta n’umwe uri mu nkweto ze cyangwa uzatoza abo bakinnyi.

Ati "Nta n’umwe uri mu nkweto zanjye, nta n’umwe uzatoza abo bakinnyi... Sinakwishyira mu mwanya wanyu namwe ntimwakishyira mu mwanya wanjye.

"Abanyarwanda bazabimenya, nabahaye urutonde mu cyumweru gishize niba utarabyishimiye, umbabarire ariko ntabwo ndi hano kugushimisha ndi hano ngo ntoranye abeza kurusha abandi uko nshoboye."

Amavubi azakina na Liberia tariki ya 25 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Stephen Constantine yabwiye itangazamakuru ko atazigera na rimwe arihamagara agiye guhamagara ikipe y’igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top