Siporo

Umutoza watoje Rayon Sports yagizwe umutoza w’ikipe ya Haruna na Papy

Umutoza watoje Rayon Sports yagizwe umutoza w’ikipe ya Haruna na Papy

Luc Eymael watoje ikipe ya Rayon Sports muri 2014 yamaze kugirwa umutoza wa Young Africans yo muri Tanzania ikinamo abanyarwanda babiri Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy.

Uyu mutoza w’umubiligi yemejwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe nyuma y’uko tariki ya 27 Ukuboza 2019 yeguye ku mirimo yo gutoza ikipe ya Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo iyi kipe yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mutoza wanyuze mu Rwanda muri 2014 ubwo yatozaga Rayon Sports.

Luc Eymael yatoje amakipe atandukanye arimo; Rayon Sports yo mu Rwanda, El Gaish FC yo mu Misiri, Free State na Black Leopards zo muri Afurika y’Epfo, El Merreick yo muri Sudan n’izindi.

Luc Eymael umutoza mushya wa Young Africans ya Papy na Haruna
Hersi Said umuyobozi wa GSM itera inkunga Young Africans ni we wagiye kuzana Luc Eymael'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top