Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA arafunzwe azira gufata ku ngufu
Habimana Hussein, umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA afungiwe kuri sitasiyo Kicukiro aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa.
Amakuru avuga ko uyu mugabo amaze ibyumweru bitatu mu maboko y’ubugenzacyaha aho arimo gukorwaho iperereza kuri iki cyaha ndetse dosiye ye ikaba yaragejejwe mu bushinjacyaha.
Aya makuru yatangiye gukwira kwira ku mbuga nkoranyamba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, avuga ko uyu mugabo yabeshye umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ko azamufasha akabona amajwi akaba yakwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda biza kurangira bitabaye. Gusa amakuru avuga ko uyu mukobwa yari afite imyaka y’ubukure.
Ubwo twageragezaga kumenya ukuri kuri iyi nkuru, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye, gusa akaba yari yabyemereye Funclub ko ayo makuru ari yo.
Habimana Hussein akaba afunzwe nyuma y’uko mu Kuboza 2019 yari yakoze ubukwe na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017.

Ibitekerezo
Gavinga
Ku wa 10-05-2020Buriya disi miss Guelda ntiyamuryoheye bituma aguma ahiga uwamumara ipfa!!! Byigishe abakobwa bibwira ko ari beza!!!
Ntare bertrand
Ku wa 10-05-2020Tubona abakobwa kuri stage baseka kumbe baba bizeye abagabo nkaba babagiye inyuma, ubwo c yumvaga kumufungurira amaguru byamufasha cyane. Njye iyo ndikureba miss Rwanda nyuza namaso mubakire bicaye hafi aho bajonjora abakobwa neza NGO uriya nzamurarana numve uko ameze nkabona ntibizoroha
Vyvetty
Ku wa 9-05-2020Ariko mana ruswa y’igitsina izavaho ryari nkuyu ntiyarafite umugore mwiza, ariko nsubire no kuruwo mukobwa amureze kuberako bitakunze kwaba miss ariko nkibaza ese iyatorwa nabwo yari kubivuga
Vyvetty
Ku wa 9-05-2020Ariko mana ruswa y’igitsina izavaho ryari nkuyu ntiyarafite umugore mwiza, ariko nsubire no kuruwo mukobwa amureze kuberako bitakunze kwaba miss ariko nkibaza ese iyatorwa nabwo yari kubivuga
Ol
Ku wa 9-05-2020None x uwo mukobwa ninde ko mutatubwiye amazina ye
Nteziryayo Dieudonne
Ku wa 9-05-2020Uwo muyobozi aramutse ahamwe nicyaha azahanwe kuko kuko yakoresheje umwanya afite mubuyobozi.
Nteziryayo Dieudonne
Ku wa 9-05-2020Uwo muyobozi aramutse ahamwe nicyaha azahanwe kuko kuko yakoresheje umwanya afite mubuyobozi.