VIDEO: Korali Iriba yakoze igitaramo cy’umusongongero wa album nshya
Korali Iriba ya ADEPR Butare Ville yahembuye imitima ya benshi bari bamaze igihe banyotewe n’ibihangano byabo mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi.
Korali Iriba yongeye kugaragaza ubuhanga n’igikundiro nk’imwe mu makorali akurikirwa cyane mu Rwanda by’umwihariko mu itorero rya ADEPR. Igitaramo cyayo cyabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2019.
Ni igitaramo bitiriye album yabo nshya yitwa “Jehovah shammah”, cyabereye kuri Dove Hotel, iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho cyabereye hari hakubise huzuye.
Nk’uko byari biteganijwe iki gitaramo cyatangiye saa munani n’igice zuzuye (14h30), itsinda ryo kuramya risoje habaho kwakirana muri rusange, abari bitabiriye batangira kuva mu bwiza bajya mu bundi.
Umuhanzi Bosco nshuti, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi by’umwihariko mu itorero rya ADEPR yaje aharurira inzira Korali Iriba, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe cyane, abantu baruzuzwa.
Korali Iriba yaje ikurikira umuhanzi Bosco Nshuti, yahise iririmba indirimbo esheshatu ku ikubitiro, nazo zaje zunganirwa n’ijambo ry’Imana, ryigishijwe na Past. Claude Rudasingwa.
Uyu mukoze w’Imana yagarutse ku miterere y’Imana abihuza n’amazina menshi yitwa. Yahamirije abantu ko Imana iriho, ahamagarire bose kuyizera, kumenya ko ibonekera mu nzira yo gukiranuka.
Korali Iriba yaje kugaruka iririmba indirimbo enye nazo zaje gukurikirwa n’ijambo ry’umushumba w’ururembo rw’Amajyepfo washimiye cyane korali Iriba ku bw’iki gitaramo ndetse anashimira abantu baje kwifatanya nayo muri iri vugabutumwa.
Neema Mary Jeanne, umwe mu bagize komite nyobozi y’iyi korali yatangarije Isimbi.rw, ko banejejwe cyane n’Imana yabanye na bo muri iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije.
Yagize ati “Uwiteka yaduhaye abantu benshi pe! Twaratunguwe cyane pe bitewe n’uburyo igitaramo cyari cyatangajwe mu minsi mike, gusa tubishimira Imana kandi tugashimira itangazamakuru ryadufashije mu kumenyesha abantu iby’inkuru y’igitaramo Jehovah Shammah”
Akomeza avuga ko muri rusange yabonye abitabiriye iki gitaramo barakiriye ubutumwa buba mu ndirimbo baririmbye neza. Agahamya ko umunezero wabo bawugaragaje cyane mu ndirimbo nka : Iby’Imana ikora, Ntakibasha, Yakobo, I will sing, Yesu Shiwoda, n’izindi.
Iki gitaramo cyahawe inyito ya “Jehovah Shamah”, cyitiriwe album nshya ya korali Iriba iherutse kujya ahagaragara ndetse n’uwashatse kuyitahana akaba yarayibonye ahaberaga iki gitaramo.
Incamake y’igitaramo ’Jehovah Shammah’ cya Korali Iriba
Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘ Turiho ku bw’ubuntu ’, ‘ Urakomeye ’ na ‘Icyampa’ iri mu nshya yasohoye mu mpera za 2017.
Korali Iriba igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye n’abakorera mu bindi bice by’igihugu.
Iyi Korali yashinzwe ku ya 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 24 imaze mu ivugabutumwa imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Ibitekerezo