Sinema

VIDEO: Rurinda yakomoje ku mpamvu adashaka umugore

VIDEO: Rurinda yakomoje ku mpamvu adashaka umugore

Kalisa Erneste [Samusure] uzwi nka Rurinda muri Filime y’uruhererekane ya ‘Seburikoko’, yabwiye abibaza impamvu atarongora ko ari igjhe kitaragera, gusa ngo arabiteganya vuba.

Uyu mugabo wakinnye muri ‘Zirara zishya’ ari Samusure ari naho izina ryamufatiye, yavuze ko Nyirantama bakinanye muri ‘Zirara zishya’ benshi bibazaga aho yagiye ashobora kugaruka muri sinema nyarwanda mu gihe kitarambiranye.

Rurinda kandi avuga ko kandi atari we wazanye Ingabire Marie Jeanne Mimi wamamaye nka Nyirantama muri ‘Zirara zishya’ muri sinema nyarwanda.

Yagize ati: “N’ubwo Nyirantama ari uw’iwacu mu cyahoze ari Cyangugu ariko si njye wamuzanye muri sinema ahubwo we yarabinsabye ubwo twahuriraga i Kigali maze mufasha kuyinjiramo kuko twari dukeneye umuntu nka we, ku bw’amahirwe nsanga arabishoboye kuko yatangiye abikora neza cyane.”

Akomeza avuga ko n’ubwo Nyirantama adaherutse kugaragara muri sinema nyarwanda ashobora kuzagarukamo mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “Hari igihe cyageze amafilimi arakundwa ndetse agakorwa ari menshi cyane, abayakinaga bamwe batangira kugira impungenge ko bazahomba ari na byo ntekereza byaciye intege Nyirantama ariko ndahamya ntashidikanya ko mu minsi ya vuba ashobora kugarukamo kuko iyo ubyaye umwana, byanze bikunze ukomeza kumurera.”

Rurinda ukunze kugaragara akina amafilime atandukanye aho aba ashondana bya hato na hato, yemeza ko nta cyo byangiza ku buzima bwe busanzwe kuko abikora nk’akazi kandi haba harimo n’inyigisho zitandukanye ziba ziri gutangwa ku muryango nyarwanda.

Yabajijwe uko abona icyerekezo cya sinema nyarwanda maze Rurinda avuga ko hari aho zimaze kugera kandi heza, ngo n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Umuco na Siporo ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ururimi n’umuco igaragaza ko yitaye kuri sinema.

Abantu batandukanye bakunze kwibaza impamvu Rurinda atarongora kandi akuze ugasanga babifashe nk’ikibazo ariko we si ko abibona.

Yagize ati“Mu muryango nyarwanda mugari abantu ntibafata ibintu kimwe ariko ni igihe kiba kitaragera, muri Bibiliya Pawulo yavuze ko gushaka ari byiza ariko bikarusha kuba byiza umuntu abyihoreye, niba ari byo nahisemo rero ntawakagombye kubigiraho ikibazo gusa nk’umuntu kandi muzima ndabiteganya bitarenze umwaka utaha.”

Rurinda yasabye abanyarwanda bose hatavuyemo n’umwe gukunda sinema nyarwanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, yanabasabye kandi gutanga ibitekerezo ku byo babona byakosorwa kugira ngo ibintu bibe byiza kurushaho.

Reba hano ikiganiro na Rurinda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top