Umukinnyi mpzamahanga w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi avuga ko akigera muri iki gihugu yagowe bikomeye n’ubukonje, gusa ngo yaramenyereye.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2019, ni bwo uyu musore yafashe rutemikirere yerekeza ku mugabane w’u Burayi muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF aho yasinye imyaka 3.
Tariki ya 30 Kanama 2019 ni bwo uyu mukinnyi yagarutse mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege akaba yaratangaje ko yari akumbuye umuryango we, umugore n’umwana bari baje no kumwakira.
Uyu mukinnyi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko mu minsi ya mbere atorohewe muri kiriya gihugu kuko yagowe cyane n’ubukonje.
Avuga ko yasanze hakonje cyane, ngo ntiyakwirengagiza n’ibiryo byaho kuko nabyo kubimenyera byaramugoye.
Yagize ati”ikintu cyangoye nkigerayo, nagiye hakonje cyane, hakonje bimwe bidasanzwe ntabwo nari mbimenyereye, kuko mbere njyayo mu igeragezwa ntabwo hari hakonje nk’uko nahasanze, nza rero hari hakonje hamwe winjira mu kibuga ukumva umubiri urahindutse."
"Ikindi ibiryo by’aho byarangoye ntakubeshye, ntabwo wapfa kubona ibiryo nk’ibyo mu Rwanda gusa naramenyereye."
Avuga ko kandi yari akumbuye umugore we n’umwana kuko yari amaze igihe kinini atababona.
Ku kijyanye n’akazi kamujyanye, avuga ko arimo gukora n’imbaraga ze zose kandi yasanze iyi kipe iri ku rwego rwiza, ngo yizeye ko nyuma y’imyaka 3 yayisinyiye azabona indi kipe nziza ku mugabane w’u Burayi.

Ibitekerezo
Shalif Reyon
Ku wa 3-09-2019Andika Igitekerezo Hano Reyon Yanjye Abakwang Bakwandureh