Harabura amasaha make Amavubi agacakirana na Mozambique mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer akaba yamaze kwemeza 11 babanzamo.
Ni umukino wo mu itsinda L uri bube saa 18:00’ zo kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya FNB Stadium. Muri iri tsinda ejo Senegal izakina na Benin.
Kuva 2015 ibi bihugu bimaze guhura inshuro 4 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho buri kimwe cyatsinze imikino 2.
Abakinnyi bose biteguye uyu mukino ndetse na Kwizera Olivier wari wagize akabazo k’imvune yitaweho n’abaganga ubu ameze neza nta kibazo ndetse arabanza mu kibuga.
Nyuma y’uyu mukino Amavubi azagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu bucye ku wa Gatandatu yerekeza muri Senegal gukina na Senegal umukino w’umunsi wa 2.
11 bari bubanze mu kibuga
Umunyezamu: Kwizera Olivier
Ba myugariro: Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy
Abakina hagati: Bizimana Djihad, Rafael York na Nishimwe Blaise
Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri na Meddie Kagere

Ibitekerezo
Tuyambaze floduard
Ku wa 4-06-2022Amavubi turayashigikiye. Azabikora. Muri Mozambique. Nomuri Senegal. Tubarinyuma