Imyidagaduro

Ibyo kuba yaravukanye Sida, icyo yapfuye na Safi niba bakinavugana - Knowless yaganirije abakunzi be

Ibyo kuba yaravukanye Sida, icyo yapfuye na Safi niba bakinavugana - Knowless yaganirije abakunzi be

Umuhanzikazi Butera Knowless bwa mbere yemeye avuga ku buzima bwe bwihariye, ibyo kuba yaravukanye na SIDA, impamvu yatandukanye na Safi Madiba n’ibindi.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwa Instagram aho yashyizeho ifoto ubundi asaba abakunzi be kugira icyo bamubaza akabasubiza.

Abakunzi be na bo bafashe umwanya baramubaza na we ufata umwanya arabasubiza nk’uko yabasezeranyije.

Uwitwa Nizeyimana yamubajije ati “Kuki watandukanye na Safi kandi twarakundaga ‘couple’ yanyu? Ese uracyamukunda?”

Mu gusubiza uyu mufana we, Knowless yagize ati “Kuki mbonye warashatse kandi twaragukundaga uri ingaragu?”

Undi mufana yahise aza amubaza niba akivugana na Safi Madiba, Butera Knowless agira ati “Oya”.

Uwitwa Bulldozertz yabajije uyu muhanzikazi ku nkuru zavuzwe ko yavukanye ubwandu bwa SIDA, ati “Twakuze twumva ko ufite ubwandu, byaba ari byo koko?”

Mu gusubiza, Butera Knowless yagize ati “Aho mumariye gukura muciye akenge se mubibona mute ma?”

Uwiyise Rwanda Hiphop, yamubajije niba nawe yarajyaga yumva ibihuha by’uko yavukanye ubwandu bwa SIDA, mu kumusubiza Butera Knowless nawe ati “Cyane.”

Uyu muhanzikazi akaba yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye nk’umuhanzi yahitamo gukorana na we indirimbo hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Yavuze ko atakivugana na Safi Madiba

.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Maniraguha
    Ku wa 27-05-2024

    Abahanzi.bose.nabahap.ahubwo.uzakorane.indirimbo.nabo.bose.bari.kumwee

  • Niragire Gizzo
    Ku wa 26-05-2024

    Ubwose ko numva abamubajije Bose atigeze abasubiza ahubwo nawe yababajije

  • Uwiragiye valence
    Ku wa 25-05-2024

    Nonese ko numva nta gisubizo knowless yatanze kubyo yabajijwe ahubwo nawe yabazaga Aho kugira ngo asubize

  • Uwiragiye valence
    Ku wa 25-05-2024

    Nonese ko numva nta gisubizo knowless yatanze kubyo yabajijwe ahubwo nawe yabazaga Aho kugira ngo asubize

IZASOMWE CYANE

To Top