Siporo

Ababyeyi banjye barishimye cyane - Habimana Glen yavuze intego azanye mu Mavubi

Ababyeyi banjye barishimye cyane - Habimana Glen yavuze intego azanye mu Mavubi

Habimana Glen ukinira Victoria Rosports muri Luxembourg avuga ko yishimiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse intego ari ukuyifasha kubona intsinzi.

Uyu mukinnyi ukina asatira afasha abataha izamu, ni umwe mu bakinnyi bashya Amavubi yitabaje mu mikino ya gicuti irimo gukinira muri Maroc.

Mu mukino baraye banganyije na Equatorial Guinea 0-0, Habimana yagiye mu kibuga asimbura ndetse agerageza kurema uburyo bw’ibitego nubwo bitakunze.

Nyuma y’uyu mukino yavuze ko yishimiye gukinira u Rwanda nubwo intsinzi yabuze ari yo bari bakeneye.

Ati "Nishimiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, intego kwari ugutsinda ariko ntibyakunze gusa tuzatanga ibishoboka dutsinde umukino ukurikiyeho."

Yakomeje kandi avuga ko guhitamo gukinira u Rwanda byashimishije ababyeyi be, akaba azanye intego yo gufasha u Rwanda kubona intsinzi.

Ati "Ndishimye cyane, ababyeyi banjye nabo byarabashimishije, umuryango wanjye warishimye cyane. Gukina neza, gutsinda ibitego kuko nibyo byanzanye hano gutsinda."

Aba bakinnyi byitezwe ko bazongera kwiyereka abanyarwanda tariki ya 27 Nzeri 2022 bakina umukino wa gicuti na St Eloi Lupopo umukino na wo uzabera muri Maroc.

Habimana Glen yishimiye gukinira Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top