Siporo

Abakinnyi 6 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 14, inkuru nziza kuri Rayon Sports

Abakinnyi 6 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 14, inkuru nziza kuri Rayon Sports

Nyuma y’iminsi benshi bafite impungenege ko myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel ashobora kudakina umukino w’agapingane uzabahuza na APR FC kubera amakarita 3, ntabwo ari mu bakinnyi batemerewe gukina uyu munsi.

Nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo ku mukino wo Etincelles FC yabatsinzemo 3-2, hakwirakwiye inkuru y’uko uyu myugariro ashobora kuba yujuje amakarita 3 y’umuhondo ku buryo atazagaragara mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2022-23 wo bazakiramo APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022.

Rayon Sports na yo yahise ibikurikirana ngo imenye ukuri cyane ko yo yavugaga ko uyu myugariro afite amakarita 2 y’umuhondo, gusa n’ubundi yagize akabazo k’imvune ku mukino wa Etincelles ashobora kutitabazwa ku mukino wa APR FC.

FERWAFA ikaba yatangaje abakinnyi 6 batemerewe gukina umunsi wa 14, ntabwo barimo Ndizeye Samuel wa Rayon Sports.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 14 ni; Ntirushwa Aime na Twizerimana Onesme ba Police FC, Nkubito Amza wa Rutsiro FC, Kubwimana Olivier wa Rwamagana City, Aboubakal Kanani waSunire FC na Kaneza Augustin wa Gasogi United.

Gahunda y’umunsi wa 14

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Gorilla FC
Marines FC vs Sunrise FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022

Rayon Sports vs APR FC
Rutsiro FC vs Gasogi United
Musanze FC vs Bugesera FC
Rwamagana City FC vs Kiyovu Sports
Mukura VS&L vs Police FC
Espoir FC vs Etincelles FC

Ndizeye Samuel ntabwo afite amakarita 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nasinze
    Ku wa 17-12-2022

    Apr 2kuri1 kbc

  • Irakiza Yves
    Ku wa 16-12-2022

    Ukombibona APR Izatsinda 2 kubusa

  • tuyizere gentil
    Ku wa 16-12-2022

    kbx ejo RAYON SPORT
    half time 1
    APR 0 mach izarangira
    RAYON 2 APR FC 0

  • tuyizere gentil
    Ku wa 16-12-2022

    kbx ejo RAYON SPORT
    half time 1
    APR 0 mach izarangira
    RAYON 2 APR FC 0

  • Nduwimana eraste
    Ku wa 16-12-2022

    Yousef azaza muri rayon cg nibihuha mutubwire

  • GATESI
    Ku wa 16-12-2022

    REYO SPRO
    IRANSI NDA
    KIMWE
    KUBUSA

IZASOMWE CYANE

To Top