Umuco

Abakobwa 37 bahataniye kuba Miss Rwanda batomboye nimero zizajya zibaranga

Abakobwa 37 bahataniye kuba Miss Rwanda batomboye nimero zizajya zibaranga

Abakobwa bagera kuri 37 batowe mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda batomboye nimero zizajya zibaranga muri irushanwa no mu gutorwa kuri SMS.

Ni mu gikorwa cyabereye i Rusororo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018. Abakobwa bose bashimiwe uko bitwaye mu majonjora y’ibanze basabwa n’ubuyobozi butegura iri rushanwa kwitegura neza kuko ubu "ni bwo irushanwa rigiye gutangira."

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne, yatangaje impinduka nshya zashyizwe muri iki gikorwa zirimo kuba abakobwa bakurikiye uwa mbere bazajya bahembwa, anagaruka ku zizabaho mu mwiherero zitari zisanzwe.

Yagize ati "Izi nimero dutanze hano nizo muzakomeza haba ari ukubatora kuri SMS, kujya ku rwiyerekaniro no mu bindi bikorwa byose tuzajyamo."

Abakobwa batomboye nimero bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 mu ijonjora rusange rizabera muri Expo Grounds i Gikondo hanyuma ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Ishimwe yakomeje agira ati "Mu mwiherero uzabera i Nyamata nk’uko bisanzwe, aba bakobwa bazamarayo icyumweru ariko mu cya kabiri hazajya hataha umukobwa umwe umunsi ku munsi. Bazigishwa ibintu bitandukanye by’umwihariko ibizabafasha gutegura imishinga yabo neza no kuba babasha guhatana mu yandi marushanwa y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga."

Impinduka zashyizwe muri iri rushanwa zizatuma mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero hasigaramo 15 bazagera ku munsi wa nyuma bagatorwamo Nyampinga w’u Rwanda uzambara ikamba rya 2019. Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda, Iradukunda Elsa, yavuze ko hazajya hakorwa amarushanwa atandukanye kugira ngo haboneke abakomeza.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne, aganiriza abahataniye kuba Miss Rwanda mu gikorwa cyo gutombora nimero

Ubuyobozi butegura iri rushanwa rya Miss Rwanda bwasabye aba bakobwa kwirinda ababashuka ko babafasha kugera ku ntsinzi binyuze mu zindi nzira izo ari zo zose zitari "ukwigirira icyizere, kurushaho gutegura neza imishinga yabo, kunoza ibyatuma babona amanota meza imbere ya bagenzi babo."

Urutonde rw’abakobwa 37 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda na nimero zizajya zibaranga

No. 01: Uwase Muyango Claudine
No. 02: Uwimana Triphine
No. 03: Uwase Nadine
No. 04: Ishimwe Bella
No. 05: Igihozo Mireille
No. 06: Tuyishimire Cyiza Vanessa
No. 07: Umutoni Grace
No. 08: Munezero Adeline
No. 09: Kabahenda Ricca Michaella
No. 10: Umukunzi Teta Sonia
No. 11: Gakunde Iradukunda Prayer
No. 12: Umutoni Queen Peace
No. 13: Niyonsaba Josiane
No. 14: Teta Fabiola
No. 15: Higiro Joally
No. 16: Uwase Sangwa Odille
No. 17: Mutoni Deborah
No. 18: Murebwayire Irene
No. 19: Umurungi Sandrine
No. 20: Umutoni Olive
No. 21: Uwihirwe Yasipi Casimir
No. 22: Bayera Nisha Keza
No. 23: Teta Mugabo Ange Nicole
No. 24: Umukundwa Clemence
No. 25: Tuyishime Vanessa
No. 26: Igihozo Darine
No. 27: Ibyishaka Aline
No. 28: Uwihirwe Roselyne
No. 29: Uwicyeza Pamela
No. 30: Mwiseneza Josiane
No. 31: Umutesi Nadege
No. 32: Nimwiza Meghan
No. 33: Inyumba Charlotte
No. 34: Uwase Aisha
No. 35: Gaju Anitha
No. 36: Mugwaneza Emelyne
No. 37: Niyonshuti Assoumpta

Grand Finale ya Miss Rwanda izabera muri Intare Conference Arena ku wa 26 Mutarama 2019
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top