Siporo

Abangavu b’u Rwanda bakomeje gukubitirwa mu Buholandi

Abangavu b’u Rwanda bakomeje gukubitirwa mu Buholandi

Ikipe y’igihugu y’abatarangeje imyaka 20 mu bakobwa ya Volleyball, ikomje gutsindwa umusubirizo mu gikombe cy’Isi kirimo kubera mu Buholandi.

U Rwanda rwari mu itsinda A kumwe n’u Buholandi, Argentine na Brazil aho yasoje imikino yose idatsinze n’umwe.

Yahise ijya mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa 9-16. Yisanze mu itsinda G na Turikiya, Argentine na Thailand.

U Rwanda rwatangiye ku munsi wo ku wa Kabiri rutsindwa na Turikiya amaseti 3-0.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa 3, Abangavu b’u Rwanda bakinnye na Argentine yari yabatsindiye mu itsinda A, yongeye kubatsinda amaseti 3-0(12-25, 7-25,15-25).

Uyu munsi bakaba bari busoze bakina na Thailand. Mu gihe batsindwa bakwisanga mu cyiciro cy’amakipe ahatanira umwanya wa 13 na 16.

Abangavu b'u Rwanda bakomeje gutsindwa umusubirizo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top