Siporo

Adil yasubije umugore we iwabo agenda akubita agatoki ku kandi

Adil yasubije umugore we iwabo agenda akubita agatoki ku kandi

Nyuma yo guhagarikwa muri APR FC iminsi 30, umutoza Adil Erradi Mohammed yasubiye iwabo n’umuryango we agenda akubita agatoki ku kandi avuga ko ibyo APR FC yamukoreye imuhagarika binyuranyije n’amategeko izabiryozwa.

Mu ijoro ryakeye nibwo Adil afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba akomoka muri Maroc ari kumwe n’umugore we bafashe rutimikerere basubira iwabo, ni nyuma y’uko tariki ya 17 Ukwakira 2022 APR FC yari yahagaritse uyu mutoza mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire itarashimishije abayobozi n’umwuka mubi wari utangiye kuza mu ikipe.

Adil Erradi Mohammed akaba atarihanganiye uku guhagarikwa aho yavuze ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amateeko bityo ko agomba kwitabaza inzira y’amategeko.

Ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Adil yavuze ko yubaha APR FC nk’umuryango yari amazemo imyaka 3 ariko na none ibyo bamukoreye binyuranyije n’amategeko bityo ko we n’abanyamategeko be bagerageje kubimenyesha APR FC ariko ntigire ikintu ibasubiza.

Avuga ko agiye kwicarana n’abanyamategeko be bakareba icyakorwa aho bivugwa ashobora kuzitabaza impuzamashyiraamwe y’umupira wamaguru ku Isi, FIFA.

Adil Erradi Mohammed yinjiye muri APR FC muri 2019, akaba yarayitoje imyaka 3 aho yayifashije kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona, bashyiraho agahigo ko kumara imikino 50 badatsindwa.

Mu gihe ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko Adil akiri umutoza wa bo, andi makuru avuga ko ubu buri mu biganiro n’umutoza wa Vipers FC muri Uganda ukomoka muri Brazil wahoze atoza Rayon Sports, Robertinho ngo aze gusimbura Adil.

Adil n'umugore we basubiye iwabo agenda avuga ko bazakiranurwa na FIFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top