Siporo

Akanyamuneza mu maso y’abaturage b’i Nyanza bakoranye umuganda n’abakinnyi ba Rayon Sports (AMAFOTO)

Akanyamuneza mu maso y’abaturage b’i Nyanza bakoranye umuganda n’abakinnyi ba Rayon Sports (AMAFOTO)

Abaturage ba Nyanza bishimiye gukorana umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports.

Mu gikorwa cyiswe ‘Gikundiro ku Ivuko’ aho iyi kipe iba yasubiye i Nyanza yashingiwe ndetse ikanakina umukino wa gicuti na Nyanza FC, uyu munsi byahuriranye n’Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2022.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022 ni bwo Rayon Sports yasubiye i Nyanza aho biteganyijwe ko mu bikorwa igomba gukorerayo harimo n’umukino wa gicuti na Nyanza FC.

Iyi kipe uretse kuba yasuye Inzu Ndangamurage, yanifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyanza by’umwihariko abo mu mudugudu wa Mugadamure mu Kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu muganda usoza ukwezi.

Ni umuganda wakozwe n’abayobozi, abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports aho wabonaga abaturage bishimiye gukorana na bo umuganda.

Bakoranye umuganda rusange n'abaturage
Byari ibyishimo ku baturage gukorana umuganda na Rayon Sports
Ntabwo babyiyumvishaga, aha bari bashagaye Onana
Bacinye n'akadiho.....
Ifoto y'urwibutso kuri Ndizeye Samuel yagombaga gufatwa
Byari ibyishimo bikomeye cyane kuri aba baturanye kubona Rayon Sports yabasuye
Perezida wa Rayon Sports, Uwizeye Jean Fidele na we yari kumwe n'ikipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kavamahanga
    Ku wa 24-09-2022

    Ntangendabyishimiye nkaba reyo!

IZASOMWE CYANE

To Top