Nyuma y’uko Mutabazi Yves wari waburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu abonetse, nyina umubyara yashimiye ubuyobozi na buri wese wagize uruhare kugira ngo umwana we aboneke.
Mutabazi Yves wari usanzwe ukinira ikipe ya Al Jazira SC muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama nibwo haje inkuru y’uko yaburiwe irengero ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri UAE itangaza ko yamenye aya makuru ndetse ko batangiye kumushakisha.
Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yatangaje inkuru nziza ko uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball yabonetse.
Yagize iti "Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashatse inabona muri Abu Dhabi, Yves Mutabazi, umukinnyi ukina Volleyball byari byatangajwe ko yabuze."
Yakomeje ivuga ko Yves Mutabazi namara kumera neza ari we uzitangariza byinshi kuri iri bura rye.
Iti "yabuze mu ruhame kubera uburwayi ariko ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwe bwite, Yves Mutabazi azitangariza birambuye ibijyanye n’ibura rye mu gihe azaba yumva ameze neza kandi yiteguye kubikora."
Umubyeyi wa Mutabazi Yves nyuma yo kumenya iyi nkuru, na we yagize ubutumwa yandika ashimira buri wese wagize uruhare ngo umwana we aboneke.
Ati “mbikuye ku mutima nshimye Imana yo ku ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimiye ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa federasiyo, Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye mu gukora icyo bagomba gukora n’igihugu muri rusange. Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi Si abahe imigisha azabarengere ku munsi mubi.”
Yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.
Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Ibitekerezo
NKIKABAHIZI Emmanuel
Ku wa 25-01-2022murakoze