Amarangamutima y’umunyamakuru, Miss Bagwire Keza Joannah nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles(AMAFOTO)
Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Hertage) yashimiye umukunzi we Murinzi Michael kuba yaramuhaye igisobanuro cy’ubizima, ni nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles.
Uyu mukobwa asanzwe ari n’umunyamakuru kuri Kiss FM mu kiganiro ‘Girls Talk’ kiba ku va ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bagwire Keza Joannah yashimiye uyu musore, Murinzi Michael wamwambitse impeta kuko ngo ni we wamuhaye igisobanuro cy’ubuzima.
Ati “twafashe icyemezo cya burundu. Mukunzi wakoze kumpa iki gisobanuro cy’ubuzima. Hari ubuzima bwiza budutegereje imbere.”
Bagwire Uretse ikamba rya Miss Hertage muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Gushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Hertage Global 2014 mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Jonesburg.

Ibitekerezo
Keke
Ku wa 29-09-2021Wow!!
Keke
Ku wa 29-09-2021Wow!!