Siporo

Amasaha 40 arashize! Urujijo ruracyari rwose, irushanwa rishobora gusubikwa u Rwanda rugahanwa

Amasaha 40 arashize! Urujijo ruracyari rwose, irushanwa rishobora gusubikwa u Rwanda rugahanwa

Amasaha 40 arashize umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu gikombe cy’Afurika cy’abagore muri Volleyball kirimo kubera i Kigali uhagaritswe kubera abakinnyi bane bakomoka muri Brazil bakiniye u Rwanda bivugwa ko bahawe ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mukino wari kuba ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri saa 18:00’ ariko nyuma y’uko amakipe amaze kwishyushya hahise haza itangazo ku uyu mukino wasozaga itsinda A uhagaritswe.

Nyuma nibwo haje ikirego cy’ikipe y’igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuva icyo gihe n’indi mikino yari isigaye yahise isubikwa kugeza iki kibazo gikemutse. Gusa kugeza ubu abantu bari mu rujijo kuko nta tangazo ryibyavuye mu nama yabaye rirasohoka rituma havugwa ibyo abantu bishakiye.

Amakuru ya mbere yabanje kuza ni uko u Rwanda rwari rwatsinze iki kirego basanze Nigeria ibyo yareze nta shingiro bifite, ni mu gihe byanavuzwe ko uyu mukino wasubitswe uzaba ku munsi w’ejo hashize(ku wa Gatanu) saa 18:00’, ndetse n’indi mikino yari iteganyijwe ikaba.

Gusa ngo ubwo abasifuzi barimo bitegura kujya kuri Kigali Arena ahabera iyi mikino kimwe n’abandi barimo abanyamakuru, bahise babwirwa gusubira mu byumba byabo bagategereza indi myanzuro.

Hari andi makuru yavuze ko u Rwanda rwatsinzwe ruhita rusezererwa mu irushanwa ndetse amakipe yatsinze(Morocco na Nigeria) bakaba ari bo bahabwa aya manota.

Uretse ibi kandi haje inkuru y’uko irushanwa ryaba ryakuweho ndetse amakipe akaba agomba gutaha agasubira mu bihugu byabo.

Ku rundi ruhande amakuru yavuze ko CAVB ngo yashatse ko irushanwa ariko u Rwanda rurabyanga kugeza umwanzuro ku kibazo cy’abakinnyi bayo usohotse.

Kugeza ubu urujijo ni rwinshi bibaza ikiza gukurikiraho kuko irushanwa ryagombaga gusozwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2021, none hakaba hari n’imikino yo mu matsinda itarakinwa.

Benshi bakaba binubiye imitegurirwe y’iri rushanwa irimo akavuyo kenshi ndetse no kuba nta kintu batangariza abantu bakaba bari mu rujijo bitangariza ibyo bashaka.

Aline Siqueira akomoka muri Brazil
Mariana Da Silva yafashije u Rwanda cyane, akomoka muri Brazil
Apolinaria Caroline Taiana ni urushanwa rya mbere yari akiniye u Rwanda
Bianca na we ni mushya mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top