Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ’Amavubi’ yasabye umukino wa gicuti na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), ikaba itegereje igisubizo cy’iki gihugu.
Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko u Rwanda rwifuza ko uyu mukino uzaba tariki ya 14 Gicurasi 2022 ukabera mu Rwanda.
Gusa kugeza ubu nta gisubizo iki gihugu kiratanga, gusa byitezwe ko bitarenze uyu munsi cyangwa ejo gisubizo kizaba cyatanzwe.
Ni umukino u Rwanda rwateguye mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 yo mu itsinda L aho hagati y’itariki 4 na 5 Kamena 2022 Amavubi azakina na Mozambique iwayo ni mu gihe hagati ya tariki ya 13 na 14 Kamena azakira Senegal.
Amavubi yasabye umukino wa gicuti DR Congo

Ibitekerezo