Siporo

Amavubi azakirira Sadio Mane ku itara

Amavubi azakirira Sadio Mane ku itara

Umukino Amavubi azakina na Senegal ya Sadio Mane mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 uzakinirwa ku itara aho uzaba saa 21h00’ tariki ya 7 Kamena 2022.

Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera Côte d’Ivoire aho rufite imikino 2 mu kwezi gutaha kwa Kamena 2022.

Umukino wa mbere uzaba tariki ya 2 Kamena 2022 ubere muri Afurika y’Epfo aho Mozambique izakirira u Rwanda.

Amavubi akaba azakira Senegal tariki ya 7 Kamena 2022, uyu mukino ukaba uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ukaba washyizwe saa 21h, uzakinwa amatara yaka ni mu gihe indi mikino yari imenyerewe gukinwa saa 15h.

U Rwanda ruri mu itsinda rya nyuma rya L, ruri kumwe na Benin, Mozambique nda Senegal.

Amavubi azakirira Senegal ku itara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top