Ange Kagame n’umugabo we mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka ubuheta
Ange Kagame, umukobwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse ubuheta.
Iyi nkuru nziza yo muri uyu muryango, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022.
Yatangajwe na Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira umuryango w’umukobwa we, anaha ikaze umwuzukuru we.
Mu gihe kitageze ku isaha ashyizeho ubu butumwa n’ifoto y’uyu mwana, abarenga 300 bari bamaze kubuvugaho, baha ikaze uyu muziranenge.
Ni umwana wa kabiri wa Ange Kagame na Bertrand, ni nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2020 bari bibarutse imfura ya bo y’umukobwa.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma kubana akaramata kugeza batandukanyijwe n’urupfu.
Congrats Ange & Bertrand ...😍 pic.twitter.com/RkTg9dCnms
— Paul Kagame (@PaulKagame) July 20, 2022

Ibitekerezo