Siporo

APR FC yaguye miswi na AS Kigali

APR FC yaguye miswi na AS Kigali

Iminota 90 y’umukino wahuzaga AS Kigali na APR FC warangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi, byarangiye ari ubusa ku busa.

AS Kigali yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 27 ni mu gihe AS Kigali yari iya 3 n’amanota 23.

AS Kigali ntabwo yari ifite kapiteni wayo Haruna Niyonzima uri mu bihano na Rugwiro Herve wabonye ikarita itukura ku mukino wa Bugesera FC. Iyi kipe kandi yari yagaruye Niyonzima Olivier Seif wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

APR FC nayo yari ifite abakinnyi bayo bose kuko yari yagaruye na Ruboneka Bosco utarakinnye umukino uheruka wa Gorilla FC.

Imikino 3 iheruka ya shampiyona amakipe yombi yaranganyije (1-1, 0-0 na 1-1).

AS Kigali yatangiye ubona ko ishaka igitego, ku munota wa 6 yabonye kufura ku ikosa Aimable yakoreye kuri Niyibizi Ramadhan, yatewe na Pierrot ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 8 APR FC yabonye koruneri yatewe na Djabel ariko Nsabimana Amiable ashyizeho umutwe Bate Shamiru arawufata.

Ku munota wa 10 Byiringiro Lague yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hanze gato y’izamu, aya mahirwe yakurikiwe n’ayo ku munota wa 13 nyuma yo guhererekanya neza ariko Djabel ateye mu izamu Bate Shamiru arawufata.

AS Kigali yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 21 ubwo umunyezamu Bate Shamiru yavagamo kubera imvune hinjiramo Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 33, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Djabel ataye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere APR FC yabonye kufura ku ikosa Christian yakoreye kuri Djabel, Fitina ayiteye unyura hanze gato y’izamu. AS Kigali nayo yahushije amahirwe ku isegonda rya nyuma. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku munota wa 50 Omborenga Fitina yahinduye umupira imbere y’izamu maze Kwitonda Ally agiye kuwukuraho awohoereza mu izamu rye ariko ku mahirwe unyura hejuru yaryo.

Ku munota wa 56 APR FC yakoze impinduka za mbere Jacques Tuyisenge asimbura Mugisha Gilbert ni nako ku munota wa 59 AS Kigali nayo yakoze impinduka Ramadhan aha umwanya Shabani Hussein Tchabalala.

Shabani Hussein Tchabalala yazamukanye umupira ku munota wa 64 yinjira mu bwugarizi bwa APR FC atera mu izamu ishoti rimomeye ariko Ishimwe Pierre awukuramo.

APR FC yakoze impinduka ku munota wa 70 Lague na Mugunga bavamo hinjiramo Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet.

Ku munota wa 72, Mugisha Bonheur yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Ku munota wa 84 Kwizera Pierrot yahaye umwanya Kayitaba, ni mu gihe ku munota wa 86 Manishimwe Djabel yahaye umwanya Kwitonda Alain Bacca.

Amakipe yombi yakomeje ashaka igitego ariko biranga umukino urangira ari ubusa ku busa.

Undi mukino w’umunsi wa 14 wari wabanje Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa 14 iteganyijwe

Ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022

Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium – 15:00’
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium – 12:30’
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium – 15:00’

Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022

Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium – 15:00’
Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium – 12:30’
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15:00’

Umukino warangiye ari ubusa ku busa
Harimo ihangana ryinshi
Shamiru yagonganye na Mugunga ahita agira ikibazo cy'imvune
Bate Shamiru yahise asohorwa mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • GIkundiro Claude
    Ku wa 23-01-2022

    Kumukino wa Rayon na Marine
    Mwahuje isaha nuwa gasogi
    Kandi ikibuga ni kimwe

IZASOMWE CYANE

To Top