Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen, Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwigira ku ngabo z’u Rwanda bagatsinda umukino wo ku Cyumweru bazakinamo na Mogadishu City Club muri CAF Champions League.
Nyuma yo kunganya n’iyi kipe yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.
Mbere yo gukina uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwaraye buganiriye n’abakinnyi babasaba kwitwara neza.
Lt Gen Mubarakh Muganga, akaba umuyobozi wa APR FC, yabwiye aba bakinnyi ko batitwaye nabi mu mukino ubanza bitewe n’ubushyuhe bakiniragaho, abasaba kwitwara neza muri uyu mukino nk’uko ingabo z’u Rwanda zitwara.
Ati "Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi ariko amahirwe dufite ni uko ubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda maze intsinzi igataha iwacu nk’uko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi."
"Murabibona aho ingabo zacu ziri hose ikivugwa ni intsinzi, kandi iyo ntsinzi igendana n’imyitwarire myiza, namwe rero mukomeze imyitwarire myiza musanganywe."
Yakomeje avuga ko nubwo baturutse mu makipe atandukanye ariko ubu bamaze kumenyerana, intsinzi n’iyo ikenewe nta kindi.
Ati "Muri ikipe nziza benshi bagiye baturuka mu yandi makipe ariko mwitwaye neza, ubu noneho mumaze kumenyerana gahunda yo ku Vyumweru ni intsinzi ubundi tugakomeza kwitegura n’indi mikino iri imbere muri aya marushanwa.”
Iyi kipe ifashwa n’Ingabo z’Igihugu irasabwa gutsinda uyu mukino uzaba ku Cyumweru kugira ngo igere mu kindi cyiciro aho yazahura na Etoile Sportive du Sahel.

Ibitekerezo
Niyonkuru Jukes
Ku wa 17-09-2021APR FC ndayikunda pe ariko niba bifuzako ikomera icyeneye abantu bashoboye kurenza abandi nizane abanyamahanga bakomeye bafashe abasanzwe kugirango bazamuke nabo kuko iyurikumwe numuhanga nawe urazamuka
Niyonkuru Jukes
Ku wa 17-09-2021APR FC ndayikunda pe ariko niba bifuzako ikomera icyeneye abantu bashoboye kurenza abandi nizane abanyamahanga bakomeye bafashe abasanzwe kugirango bazamuke nabo kuko iyurikumwe numuhanga nawe urazamuka