Nyuma y’ibyumweru bibiri abakinnyi ba APR FC bari mu mwiherero i Shyorongi, umutoza yatanze ikiruhuko cy’iminsi 3 ku bakinnyi ngo basubire mu miryango yabo.
Mu rwego rwo kwitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira mu kwa 12 ndetse n’imikino nyafurika izitabira, yatangiye umwiherero ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020.
Aba bakinnyi bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero i Shyorongi bakora imyitozo cyane cyane aho umutoza yibanze ku yo kubongerera imbaraga, bahisemo guhabwa akaruhuko guhera kuri uyu wa Gatanu bakazagaruka ku wa Mbere.
Mbere yo kujya mu karuhuko bahawe n’umutoza, muri iki gitondo habaye umukino wa gishuti wahuje ikipe ya mbere n’iya kabiri maze umukino urangira ari 3-3.
Biteganyijwe ko mbere yo kugaruka mu mwiherero ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, aba bakinnyi bazongera bapimwe Coronavirus ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Ibitekerezo
Nkusi James
Ku wa 19-10-2020Mugemudushyiraho na videos ahobishoboka thx knd tubarinyuma we wish you the best.