Babuwa muri Rayon Sports? Kiyovu Sports yavuze ku kuba yarekura uyu rutahizamu n’icyo bisaba
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko rutahizamu wa bo mushya baheruka gusinyisha, babuwa Samson ko atagurishwa ku giciro icyo ari cyo cyose by’umwihariko muri Rayon Sports byo ntibishoboka.
Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson ari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayerekezamo cyane ko mu masezerano ye harimo ingingo ivuga ko nihaza ikipe imwifuza izishyura miliyoni 10 ikamutwara kandi Rayon Sports ikaba yiteguye kuyatanga.
Ibi kandi byemejwe n’umwe mu nshuti za Babuwa aho yabwiye ISIMBI ko uyu rutahizamu ari mu biganiro na Rayon Sports kandi ko mu gihe yaba ashaka kugenda nta mahitamo yaba ifite cyane ko amasezerano ye asobanutse.
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko uyu rutahizamu atagurishwa, by’umwihariko nta kipe yo mu Rwanda yemerewe kuba yasinyira atarasoza amasezerano.
Yagize ati“Babuwa Samson ntabwo agurishwa. Amasezerano ya Babuwa arasobanutse ibyo kuba hari amafaranga runaka ikipe imwifuza izishyura, mu masezerano ye harimo ko atemerewe kuba yasinyira ikipe iyo ari yo yose yo mu Rwanda mbere y’uko adukinira umwaka wacu.”
Yakomeje avuga ko atari Babuwa gusa ahubwo n’andi bakinnyi baguze bose amasezerano yabo asobanutse ndetse ko nibyo bagombwa byose babihawe, ubu akaba agiye kureba n’amasezerano y’abakinnyi bari basanzwe bakinira iyi kipe ngo arebe uko ameze, gusa ngo yizeye ko ameze neza.

Ibitekerezo
Ruti
Ku wa 28-09-2020Rayon Sport yabanje ikishyura recruitment z’abakinnyi isanganwe.