Bafashijwe n’igitutu cya bakuru ba bo begukanye igikombe kuva 2016 banga kubatenguha (AMAFOTO)
Nyuma yo kwegukana igikombe cya IHF Trophy, ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20 bavuze ko bafashijwe n’igitutu cya bakuru ba bo bagifite kuva 2016.
Kuva tariki ya 13 Gicurasi 2024, amakipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 18 na 20 yatangiye irushanwa rya IHF Trophy/Zone 5 ryaberaga muri Ethiopia mu Mujyi wa Addis Ababa.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Ethiopia ku mukino wa nyuma ibitego 36-25.
Abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwaje kwisubiza iki gikombe rwatwaye kuva 2016, rwatsinze ku mukino wa nyuma Uganda ibitego 26-25.
Uyu munsi ku wa Gatandatu ni bwo bageze mu Rwanda, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20, Kwisanga Peter yavuze ko ikintu cyabafashije ari igitutu cy’uko u Rwanda rwari rufite iki gikombe guhera 2016, rero ntibashakaga kurekura.
Ati "Twagiye turi ku gitutu cya bakuru bacu baheruka kugitwara inshuro 4 zikurikiranya batubwira ngo ntabe ari twe turekure, turavuga ngo tugomba kugitwara."
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Ngarambe François Xavier yavuze ko kimwe mu byatumye begukana igikombe ari uko babanzaga kwiga ku bo bahanganye.
Ati "urumva amakipe menshi twakinaga nka Ethiopia muri 1/2 na Uganda ku mukino wa nyuma ntabwo twari tuzi imikinire ya yo, byadusabaga kubanza kwiga imikinire ya bo mu gice cya kabiri tukaza twica imikinire ya bo, rero bakubura ikindi bakora."
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball, Twahirwa Alfred, yavuze ko intego kwari ukwegukana iki gikombe bakagitura Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira uburyo ashyigikira siporo.
Ati "Twavugaga ngo dutware igikombe ubukwe dufite imbere tubwitegure neza, tuvuga ngo hari intsinzi dutuye umuyobozi wacu (Perezida Kagame) wakomeje gushyigikira Handball, abana bakinaga bavuga ngo dufite ibirori mu kwa 7 reka dutware igikombe tugiture abayobozi, turashimira abayobozi b’igihugu imbaraga bakomeje gushyiramo."
Perezida wa FERWAHAND kandi yashimiye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 uko bitwaye muri iri rushanwa kuko bagaragaje guhatana gukomeye, yanyuzwe n’umusaruro batanze.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, u Rwanda rwatsindiye itike yo kuzakina irushanwa rya Continental rigomba kuzahuza ibihugu byegukanye igikombe mu turere (Zones).

Ibitekerezo